00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Igorofa yahanutse ihitana abantu 6 (Yahinduwe)

Yanditswe na

Mathias HItimana na Deus Ntakirutimana

Kuya 14 May 2013 saa 03:26
Yasuwe :

Mu mujyi wa Nyagatare inzu y’igorofa yari ikiri kubakwa y’uwitwa Eng Barigye Geoffrey yaguye ihitana abantu bataramenyekana umubare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Supt Semuhungu Christophe yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yabaye mu ma saa munani n’igice, yagwiriye abagera kuri 45 bayikoragamo.
Ku mugoroba Semuhungu avugana na IGIHE bari bamaze kuvanamo 24 muri bo hamaze gupfa abantu bane mu gihe abasaga 20 (…)

Mu mujyi wa Nyagatare inzu y’igorofa yari ikiri kubakwa y’uwitwa Eng Barigye Geoffrey yaguye ihitana abantu bataramenyekana umubare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Supt Semuhungu Christophe yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yabaye mu ma saa munani n’igice, yagwiriye abagera kuri 45 bayikoragamo.

Ku mugoroba Semuhungu avugana na IGIHE bari bamaze kuvanamo 24 muri bo hamaze gupfa abantu bane mu gihe abasaga 20 bakomereketse bajyanywe kwa muganga.

Bane bakomeretse cyane bajyanywe n’indege mu bitaro i Kigali.

Amakuru mashya muri iki gitondo ni uko kugeza ubu hamaze kumenyekana ko batandatu bamaze gupfa, abari bajyanywe mu bitaro bya Nyagatare 14 bavuwe bahita bava mu bitaro.

Ku mugoroba abarimo gukora ubutabazi barimo abapolisi, abasirikare, abayobozi batandukanye n’abaturage. Mu butabazi hifashishwaga imashini za caterpillar n’amakamyo apakirwamo ibisigazwa by’iyi nzu.

Semuhungu yatangaje ko nubwo hatari hamenyekana impamvu nyamukuru yateje iyi mpanuka, bamwe mu babibonye bavuga ko ari inkuta z’iyi nzu zishobora kuba zayiteye guhirima ubwo barimo kwagura ibyumba byayo.

Akomeza asaba ko abubaka amazu bajya bakurikiza inyigo itazateza ikibazo, kandi bakitabira n’ubwishingizi bwaba ubwabo n’ubw’abakozi babo.

Barigye Geoffrey w’imyaka 47 wakurikiranaga ibikorwa by’iyi nzu ye yari igeze ku igorofa ya kane, unasanzwe ari injeniyeri nawe ari mu bakomerekeyemo akaba yajyanywe mu bitaro.

Inzu y'igorofa yaguye i Nyagatare igahitana abantu
Ubutabazi bwihuse abantu bakuwemo bahita bajyanwa kwa muganga
Byageze mu mugoroba ubutabazi bugikomeje
Uko inyubako yasenyutse yari imeze ( Yafotowe n'umukunzi wa IGIHE, Alain Thierry KANAMUGIRE kuwa 11 Gicurasi 2013 )

Amafoto y’inzu yaguye/Vincent Tuzinde uri ahabereye impanuka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .