Nyagatare: Ubuyobozi bwasobanuye ikibazo cy’abana byavugwaga ko bagiye kwivuza ntibakirwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasobanuye ko bwakurikiranye ikibazo cy’abana basiramuwe aho bivugwa ko bagiye kwipfukisha ntibahabwe serivisi bazira ko badafite ubwisungane mu kwivuza, buvuga ko ntabyabayeho ahubwo ko n’abo bana bamaze imyaka ibiri basiramuwe.

Hamaze iminsi mu Karere ka Nyagatare hatangwa serivisi yo gusiramura ku buntu abantu babyifuza mu rwego rwo kubafasha gukora iki gikorwa.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru humvikanye amakuru avuga ko hari abana b’abahungu bo mu Murenge wa Rwempasha mu Kagari ka Rutare bavugaga ko bagiye kwipfukishiriza ku kigo Nderabzima cya Nyagatare bakabwirwa ko bagomba kwiyishyurira iyi serivisi binyuze mu bwisungane mu kwivuza cyangwa bakiyishyurira.

Umwe mu babyeyi b’aba bana we yumvikanye avuga ko bari baz iko ari ubuntu bagera ku kigo Nderabuzima bagatungurwa no kwakwa amafaranga yo kwipfukisha, akagaragaza ko hari abana baryamye mu rugo batasubiye kwa muganga kubera iyo mbogamizi.

Ni ikibazo abakoresha imbuga nkoranyambaga bafashe nk’igikorwa cy’ubunyamanswa bibaza impamvu abo bana b’abahungu batakurikiranwe, bamwe bakanagaragaza ko bishobora kubaviramo uburwayi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye IGIHE ko bakurikiranye iki kibazo bagasanga umwana wumvikanye mu nkuru amaze imyaka ibiri asiramuwe ndetse ngo n’umubyeyi watanze amakuru ari nyina w’uwo mwana.

Ati “ Ntabwo uko bivugwa ariko bimeze, uwatanze inkuru amaze imyaka ibiri asiramuwe n’umumama wavuze ni nyina w’uwo mwana, ntabwo ari umubyeyi w’umwe mu bandi bana ni abaturanyi. Maze kubibona mu nkuru naketse ko bishobora kuba ari ukuri mpita nohereza abantu bagerayo barabareba barabafotora, basanze abana bakina umupira.”

Yakomeje agira ati “Nabatumyeho ngo baze kwa muganga niba barwaye nanjye nk’umuyobozi mbirebe kuko numvaga nagize ikibazo, twohereza imodoka irabazana hamwe n’umujyanama w’ubuzima, turabareba dusanga nta mwana n’umwe ufite ikibazo.”

Meya Mushabe yakomeje avuga ko umwe muri abo bana ngo ariwe wabivuze avuga ko yabyumvise mu nzira ariko ngo nta n’umwe wigeze agera kwa muganga ngo bajye kumuvura. Yavuze ko nta mwana n’umwe ufite ikibazo abana bose basiramuwe abenshi bakize abandi ngo bitaweho n’abaganga.

Uyu muyobozi yanatangaje ko uwo muturage wabeshye itangazamakuru batari bumukurikirane ahubwo ari bwigishwe.

Gahunda yo gusiramura abantu babyifuza mu Karere ka Nyagatare yarangiye hasiramuwe abagera ku bihumbi 50, ikaba yaragizwemo uruhare n’ibitaro by’Akarere ka Nyagatare bifatanyije n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yasobanuye ko abo bana batanze amakuru atari ukuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .