Nyamasheke: Igice cy’ishyamba rya Nyungwe cyibasiwe n’inkongi

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Kuva mu saa mbili z’ijoro zo ku wa Gatatu kugeza mu masaha ya saa saba z’amanywa kuri uyu wa Kane, hegitari enye n’igice z’ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Karambi zibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi nkongi yafashe iri shyamba mu gice kiri ku musozi uri mu kagari ka Gitwa, birakekwa ko yaturutse ku bantu bari bagiye guhakura ubuki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bazimije iyo nkongi bafatanyije n’ingabo hamwe n’abaturage.

Ati “Niho turi kuva hazimye, twapimishije GPS hari hamaze gufatwa hegitari enye n’igice kimwe. Twabimenye mu masaha ya saa mbili z’ijoro, hari umwotsi uri kuva mu ishyamba, kugira ngo umenye aho umwotsi uri kuva biragoye twahabonye neza nka saa munani z’ijoro.”

“Ni hagati mu ishyamba ariko icyagaragaye ni uko hari abashakaga ubuki kuko hari imizinga nk’ibiri.”

Ntihaheruka inkongi y’umuriro muri iri shyamba, ubuyobozi busaba abaturage kwitwararika bakareka gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko no gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari ikibazo babonye.

Agace kahiye mu ishyamba rya Nyungwe kazimijwe n'abaturage bafatanyije n'ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .