00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamata: Abanyamahanga baje "Kwita Izina" bitabiriye umuganda rusange

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 Kamena 2014 saa 10:09
Yasuwe :

Kuri uyu wa 28 Kamena, hakozwe umuganda ngarukakwezi nk’umwe mu myiteguro ibanziriza umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 18 ku nshuro ya 10, witezwe tariki ya 1 Nyakanga 2014.
Uyu muganda wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) wabereye mu Kagari ka Kayumba, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ukaba witabiriwe n’abashyitsi b’abanyamahanga baje mu muhango wo Kwita Izina, ubuyobozi bwa RDB n’abaturage bo muri uyu murenge.
Umuganda waranzwe n’ibikorwa byo kubaka amazu (...)

Kuri uyu wa 28 Kamena, hakozwe umuganda ngarukakwezi nk’umwe mu myiteguro ibanziriza umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi 18 ku nshuro ya 10, witezwe tariki ya 1 Nyakanga 2014.

Uyu muganda wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) wabereye mu Kagari ka Kayumba, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ukaba witabiriwe n’abashyitsi b’abanyamahanga baje mu muhango wo Kwita Izina, ubuyobozi bwa RDB n’abaturage bo muri uyu murenge.

Umuganda waranzwe n’ibikorwa byo kubaka amazu y’abatishiboye, gutema ibihuru n’ibindi.

Aba banyamahanga baje kwitabira uyu muhango baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Ghana, Nigeria, Cameroun, Congo Brazza, u Bushinwa, u Buyapani, abahagarariye ibigo by’ubukerarugendo mu bihugu by’ibituranyi nka Uganda na Kenya n’ibindi.

Uyu muganda ukurikira ikindi gikorwa cyo gutangiza ibyumba by’amashuri bitandatu byagenewe abaturiye Pariki y’Ibirunga mu Kagari ka Basumba mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere na Nyabihu.

Ubuyobozi bwa RDB bwagaragaje ko abashyitsi bitabiriye uyu muhango bazabona amahirwe yo kwigira ku muco n’ukwiyemeza biranga Abanyarwanda haba ku bikorwa by’Umuganda n’ibindi bijyanye no guteza imbere igihugu cyabo.

Ibikorwa by’imyiteguro y’umuhango nyir’izina birasozwa n’imurikabikorwa ribera mu Mujyi wa Musanze ku Cyumweru tariki 29 Kamena.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .