Nyanza: Umusore yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyina

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyina amukubise isuka mu mutwe.

Uwo musore yari asanzwe abana na nyina w’imyaka 40 y’amavuko, mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibiziri.

Icyaha cyo kumwica akekwaho yagikoze ku wa Kane, tariki ya 28 Gicurasi 2020 bikaba bivugwa ko bapfuye ko yamubuzaga kugurisha imyaka kandi barayihinganye.

Umwe mu baturanyi babo yavuze ko uwo musore akimara gufatwa yavuze ko kwica nyina yabikoze ku wa Kane ahagana saa Mbili za mu gitondo abitewe n’uburakari kuko yari yamubujije kugurisha imyaka bahinganye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko uwo musore yamaze gufatwa akaba ari gukorwaho iperereza.

Ati “Ni byo yafashwe, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muyira; akekwaho kwica nyina amukubise isuka.”

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi abafitanye ikibazo bakiyambaza inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano zikabafasha kugikemura.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .