Nyarugenge: Abafite butiki bahinduyemo utubari barataka igihombo nyuma yo kwihanangirizwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Ukwakira 2019 saa 10:14
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi batandukanye bafite butiki zicuruza n’inzoga mu Karere ka Nyarugenge barataka igihombo nyuma y’aho ubuyobozi bufatiye icyemezo cy’uko ntawe bakwiye kwemerera kunyweramo kugira ngo hatagira uteza umutekano muke amaze gusinda.

Hashize igihe akarere ka Nyarugenge gafashe icyemezo cyo kubuza abafite amaduka (Boutique) kutabivanga n’akabari mu rwego rwo kwirinda ko bateza umutekano muke.

Amabwiriza asaba abafite butiki zicuruza n’inzoga kutemerera abantu kunywemo inzoga ariko abazikeneye bashaka kujya kuzinywea mu rugo byo biremewe.

Nyuma y’aho iki cyemezo gifashwe IGIHE yazengurutse mu maduka atandukanye yo mu Karere ka Nyarugenge igenzura niba koko aya mabwiriza akurikizwa.

Ubwo umunyamakuru yazengurukaga muri ayo maduka, yasanze hari bamwe mu bacuruzi bacyemerera abakiriya babo kunyweramo inzoga.

Gusa bamwe mu bubahirije ayo mategeko bavuga ko yabateje igihombo mu buryo bugaragara kuko nta nyungu bakibona cyane ko n’abakiriya benshibabaganaga bagabanutse kubera ayo mabwiriza.

Mutuyimana izina ryahinduwe wo mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “ ariko se waba ucuruza butiki bakakubuza gucuruza inzoga ukunguka ute ko n’ubusanzwe inyungu ya butiki iba igoye? Kuki se babitubuza kandi tubaha imisoro nk’uko babyifuza?”

Yakomeje avuga ko atiyumvisha uburyo babuzwa guha abakiriya babagana inzoga mu gihe izo bacuruza ziba zemewe n’amategeko.

Ati “ Wenda iyo bavuga ngo ntitukajye ducuruza mu masaha y’akazi aho twari kubyumva ariko umuntu arakubuza ko umukiliya wawe anywera iwawe kandi ari we uba utegerejeho inyungu kugira ngo bigende bite?”

Habakurema Vianney wo mu Murenge wa Kimisagara, we avuga ko atiyumisha impamvu iyi myanzuro yafashwe mu gihe mu tundi turere usanga mu maduka hanywebwamo inzoga.

Ati “Biratubangamira cyane kuko ujya nko mu Gatsata ugasanga abantu bari kunywa inzoga wajya za Kicukiro ugasanga naho n’uko, none se buri karere kagira amategeko yako?”

Ushinzwe itumanaho mu Karereka Nyarugenge,Serugendo Jean de Dieu, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo bagifashe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturage.

Yagize ati “ Biri mu buryo bw’umutekano kuko hari ubwo twabonaga mu duce twinshi muri ariya maduka niho habagamo ibintu bihungabanya umutekano kandi ugasanga ayo maduka yahinduwe utubari menshi ari hagati mu duce dutandukanye, ugasanga abantu bararwana noneho bikagira ingaruka ku mutekano wo mu duce byabereyemo.”

Yavuze ko ku bantu bashaka inzoga zo kujya kunywera mu rugo, bo nta kibazo bashobora kujya kuzigura mu iduka aho ziri.

Yasoje ashimangira ko nyuma y’aho iki cyemezo gifashwe ibijyanye n’umutekano waterwagwa n’ubusinzi byagiye bigabanuka kuburyo bugaragarira buri wese.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza