Nyarugenge: Umugabo n’umwana we bafatanywe ibiyobyabwenge birimo Mugo n’urumogi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’imyaka 66 n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 19 bo mu Murenge wa Nyarugenge,Akarere ka Nyarugenge bafatanywe ibiyobyabwenge birimo Mugo (Heroine) n’udupfunyika tw’urumogi.

Mu Mpera z’icyumweru gishize, nibwo uyu mugabo n’umwana we basanzwe batuye mu Kagari ka Kiyovu, bafatanywe ibi biyobyabwenge ku bufatanye bwa polisi n’inzego z’ibanze.

Mugo(Heroine) bafatanywe yari yuzuye mu gashashi gatoya n’udupfunyika 10 tw’urumogi.

Muri aka gace, ni hamwe mu hakunze kugaragara ibiyobyabwenge birimo mugo,urumogi ndetse na mayirungi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Nyamutera Innocent, yemereye IGIHE ko uwo mugabo n’umwana we bafatanywe ibiyobyabwenge.

Ati “ Nibyo barabafashe ariko noneho ubu icyo turimo gukora ni ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru”.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, uwo mugabo n’umuhungu we babajyanye sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Umugabo n’umwana we bafatanywe ibiyobyabwenge birimo Mugo n’urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .