Nyaruguru: Minisitiri Shyaka yasabye abaturage gukomera ku ihame ryo kwicungira umutekano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ugushyingo 2020 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abaturage kongera imbaraga mu ihame ryo kwicungira umutekano, kwirinda kwambuka umupaka binyuranije n’amategeko n’ibyaha bibishamikiyeho birimo magendu.

Kuri iki Cyumweru Minisitiri Shyaka yagendereye Akarere ka Nyaruguru gaherutse kwegukana umwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2019/2020, aho yari yitabiriye umuhango wo guhemba Imboni z’umupaka, zahize abandi mu turere twa Nyamagabe, Nyanza na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Imboni z’umupaka ni amatsinda y’abakorerabushake afatanya n’abayobozi n’inzego z’umutekano mu gucunga umutekano ku mupaka. Intara y’Amajyepfo by’umwihariko ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, yahanashyizeho amarushanwa ahuza imirenge ikora ku ikora ku mupaka.

Mu bihe bitandukanye, abantu bitwaje intwaro bagiye bagaba ibitero mu Rwanda bitwikiriye ishyamba rya Nyungwe cyangwa ibindi bice byegereye umupaka, baturutse mu Burundi, ariko bagasubizwa inyuma n’inzego z’umutekano.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko aya marushanwa yagendeye ku ndangagaciro zo “kwicungira umutekano, kurwanya magendu, kurwanya kwambuka umupaka binyuranije n’amategeko, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kwimakaza umuco w’ubusabane no guhigana mu baturage.”

Minisitiri Prof. Shyaka yashimiye Akarere ka Nyaruguru n’abaturage bako kuba barabaye aba mbere mu mihigo, ndetse kakaba kanegukanye ibihembo byinshi muri aya marushanwa y’Imboni z’Umupaka (bitatu muri bine byatanzwe), abashishikariza kutazasubira inyuma.

Yasabye ko by’umwihariko hashyirwa imbaraga mu gukomera ku ihame ryo kwicungira umutekano, kwirinda kwambuka umupaka binyuranije n’amategeko n’ibyaha bibishamikiyeho birimo magendu, kongera igipimo cy’isuku, kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo n’irikorerwa abana by’umwihariko b’abakobwa, kugira uruhare mu bibakorerwa no mu igenamigambi no kwitabira izindi gahunda zitandukanye zigamije kunoza imibereho myiza n’iterambere.

Minisitiri Shyaka yanihanangirije by’umwihariko abayobozi bijandika cyangwa bagakingira ikibaba abakora magendu n’abakora ubucukuzi bw’akajagari butemewe n’amategeko.

Abaturage bari babukereye
Imboni z'umupaka zahize abandi zashyikirijwe ibihembo
Minisitiri Shyaka yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano
Minisitiri Shyaka aganira n'abaturage bo mu Ntara y'Amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .