Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnes wari umaze imyaka ine muri Gereza ya Kigali aho yarangizaga igihano yari yakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusebya Umukuru w’Igihugu no guhungabanya umudendezo w’igihugu, yafunguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kamena, gusa ngo azakomeza "gukora itangazamakuru rinenga".
Uwimana uvuga ko yigiye byinshi muri gereza ndetse akaba aticuza na busa igihano cy’igifungo cy’imyaka ine arangije ngo kuko nacyo ubwacyo ari amasomo, ngo azakomeza gukora itangazamakuru rinenga kandi nta bwoba afite.
Yagize ati "Nzakomeza kunenga kandi nta bwoba mfite kuko umusirikare uguye ku rugamba aruta upfuye ahunga".
Abajijwe niba nta byiza abona yakwandika ku Rwanda, avuga ko bihari ndetse ko nabyo azajya abyandikaho ariko akavuga ko atazatezuka ku ntego yo kunenga kuko ari wo murongo w’ikinyamakuru Umurabyo yari abereye umuyobozi, ndetse akaba ari cyo agiye gukomeza kwandika.
Uwimana avuga ko imyaka amaze muri gereza yamwigishije byinshi ku buryo agiye guhindura uburyo yakoragamo umwuga we, nk’aho afite gahunda yo gukoresha abanyamakuru b’abanyamwuga, ibi ngo bikazamufasha gukosora amakosa yakoraga mbere, amwe muri yo akaba ari nayo yatumye ahabwa ibihano.
Uwimana ngo yishimiye gusohoka, akaba yishimiye ko asanze Kigali yarateye imbere ku buryo bugaragarira amaso, aho ngo yabonye inyubako nyinshi zuzuye n’izindi zikizamuka, ifungurwa rya televiziyo nyinshi by’umwihariko ngo yishimiye no kuba itangazamakuru muri rusange ritarasubiye inyuma, ahubwo bararushijeho gukora cyane.
TANGA IGITEKEREZO