Ibi Pastor P yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE nyuma yo gusubiramo indirimbo ‘Bana’ akayikorera umudiho mushya uri mu njyana ya ‘Indanga style’.
Pastor P ati “Ni injyana nshya natangiye gukora ndi no gushyiramo imbaraga, maze igihe nkora ibintu bitandukanye ariko nanatekereza uko nahimba umwihariko mu muziki wanjye."
Yavuze ko aho ari naho hakomotse igitekerezo cy’injyana ‘Indanga Style’ anamaze igihe akora.
Ni injyana Pastor P yavuze ko yakomoye ku muziki w’u Rwanda avangamo ibyuma bya kizungu, ahamya ko yayihimbye mu rwego rwo kurushaho gushaka uko yaha umwihariko umuziki akora.
Ati “Ni kenshi twibaza umwihariko umuziki w’u Rwanda ukwiye kugira, ugasanga abantu barashakishiriza mu gusubiramo indirimbo zo hambere n’ibindi, njye rero naricaye ntekereza uko nakora umuziki ugezweho kandi ufite umwihariko, byaba bigenze neza ukamenyekana.”
Pastor P yavuze ko afite umushinga wo gusubiramo nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda akaziha umudiho wo mu njyana ya ‘Indanga style’, ahamya ko biri mu rwego rwo kumvisha abahanzi uburyo bakabaye bakora umuziki ufite umwimerere.
Pastor P yasubiyemo indirimbo ‘Bana’ nyuma yo gusubiramo izindi zirimo; Ye ya Burna Boy, n’izindi nyinshi kuri album ye yise ‘Ruticumugambi’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!