00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Bashir wari ufatiwe mu nama ya AU muri Afurika y’Epfo azitabira iy’i Kigali

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 13 July 2016 saa 09:17
Yasuwe :

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir ategerejwe i Kigali kuwa Gatandatu w’iki cyumweru, ubwo azaba yitabiriye inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, mu cyiciro cy’ibikorwa bigenewe abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Inama ya 27 ya AU yatangiye i Kigali ku Cyumweru tariki 10 ikazarangira kuwa 18 Nyakanga 2016.

Kuva kuwa 17 kugeza kuwa 18 Nyakanga nibwo hategerejwe inama yaguye ya AU, izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abahoze ari abaperezida, ba ambasaderi muri AU, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’imiryango inyuranye muri Afurika.

Perezida Bashir ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rumukekaho ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu na Jenoside, byakorewe mu gace ka Darfur kuva mu 2003 nyuma y’uko inyeshyamba zigumuye zivuga ko guverinoma ye yitaye ku barabu ikirengagiza ako gace.

Impapuro za mbere zo kumuta muri yombi zatanzwe na ICC kuwa 4 Werurwe 2009, iza kabiri zitangwa kuwa 12 Nyakanga 2010. Ashakishwa hamwe na guverineri wa Leta ya Kordofan y’Amajyaruguru, Ahmed Haroun, icyo gihe we yari Minisitiri w’Umutekano.

Nubwo bimwe mu bihugu bya Afurika byashyize umukono ku masezerano ashyiraho ICC, bikomeje kwinangira kugufata Perezida Bashir.

Aheruka mu nama ya AU yabereye muri Afurika y’Epfo muri Kamena 2015, urukiko muri icyo gihugu rutegeka ko abuzwa gusohoka mu gihugu, ariko guverinoma imufasha gusubira muri Sudani mu ituze rikwiye Umukuru w’Igihugu.

Muri Gicurasi 2016 ubwo Perezida Museveni wa Uganda yarahiriraga manda ya Gatanu ayobora igihugu, yanenze bikomeye ICC, imbere ya Perezida Bashir n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika, avuga ko urwo rukiko ari “itsinda ry’abantu badafite icyo bamaze”.

Muri uyu mwaka kandi Perezida Bashir yitabiriye irahira rya Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti nayo ibyo kumufata ibitera utwatsi, ku buryo ICC yijunditse ibyo bihugu byombi.

ICC ivuga ko Bashir aramutse afashwe agomba koherezwa i La Haye mu Buholandi ku cyicaro cy’urwo rukiko, urubanza rugatangira mu mizi kuko itajya iburanisha abantu baticaye mu cyumba cy’urukiko.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 13 Gicurasi 2016, Perezida Kagame yahaye ikaze Perezida Omar al-Bashir mu gihe yazaba yitabiriye inama ya AU.

Yagize ati “Abategura inama nibatumira Bashir, kandi ntekereza ko bazabikora kuko Sudani na yo iri mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe; icya mbere twaba dushingiye kuki, turi bande bavuga ngo ntugomba kuza hano. Ese byabaho kubera ko ICC yabivuze? Icyo ni ikindi kintu.’’

Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese abategura inama ya AU bazatumira, u Rwanda ruzamwakiriza yombi, yongeraho ko u Rwanda rutari no mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ashyiraho ICC.

Abaperezida bagera kuri 35 b’ibihugu bya Afurika nibo bamaze kwemeza ko bazitabira inama ya AU iri kubera mu Rwanda.

Perezida Bashir yasabiwe gutabwa muri yombi ubwo yitabiraga inama ya AU muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .