Perezida Geingob wa Namibia yashimye umubano hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’igihugu cye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Namibia Dr Hage Gottfried Geingob yashimye umubano umaze gushinga imizi hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia bushingiye ku bufatanye no gusangizanya ubunararibonye.

Perezida Dr Geingob yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2019 ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako nshya y’Icyicaro gikuru cya Polisi ya Namibia iri mu Murwa Mukuru wa Windhoek.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Namibia, Gen Sebastian Ndeitunga.

Mu ijambo rye, Perezida Dr Geingob yashimiye IGP Munyuza n’intumwa yari ayoboye bajyanye muri ibyo birori ku gaciro ntagereranywa k’imibanire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia.

Kuva mu 2015 Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia basinye amasezerano y’ubufatanye muri serivisi zitandukanye mu by’umutekano nko guhanahana amahugurwa, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa ry’abantu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ibyaha by’ikoranabuhanga no guhererekanya abanyabyaha.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze guhugura abapolisi ba Namibia mu ngeri zitandukanye mu by’umutekano, aho bahawe amasomo agenerwa abapolisi bakuru mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC) n’amasomo ahabwa abitegura kuba abofisiye bato muri Polisi.

Igipolisi cya Namibia nacyo cyahuguye Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gucuranga mu birori no mu yindi minsi mikuru ya Polisi n’iy’igihugu muri rusange.

Imikoranire myiza n’izindi Polisi z’ibihugu ni imwe mu ntego Polisi y’u Rwanda yihaye mu rwego rwo guhangana na bimwe mu byaha byugarije Isi usanga bishingiye ku iterambere mu ikoranabuhanga kandi byambukiranya imipaka.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye agera kuri 40 harimo asinywa hagati y’ibihugu bibiri n’ayo Polisi y’u Rwanda ihuriramo na Polisi zo mu bihugu bitandukanye.

Akenshi ayo masezerano aba ahuza imiryango ya Polisi hagamijwe guhanahana amahugurwa, guhererekanya amakuru no gukurikirana abanyabyaha no kubahana hagamijwe kurwanya ibyaha.

Umyobozi wa Polisi ya Namibia Gen Sebastian Ndeitunga yereka Perezida Dr Hage G. Geingob na IGP Dan Munyuza, ACP Shikongo Titus Shikongo wasoje amasomo y'abofisiye bakuru abera mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .