Ku munsi wa mbere w’iyi nama, Perezida wa Repubulika arageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kuyitangiza ku mugaragaro. Ku munsi wa kabiri, Perezida Kagame azatanga ibitekerezo mu kiganiro ku ‘kubaka umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi’.
Iyi Nama yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi izarangwa kandi no guha ibihembo urubyiruko rw’abanyafurika bahize abandi mu bijyanye n’ubumenyi muri siyansi n’ikoranabuhanga.
Ihuriro ‘Next Einstein Forum’ ni gahunda yatangijwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS) ku bufatanye n’umuryango w’i Burayi udaharanira inyungu uteza imbere ubumenyi muri siyansi uzwi nka Robert Bosch Stiftung.
Iyi nama izibanda ku byemeranyijweho mu yabereye i Dakar, izarebera hamwe ibijyanye no guhuza Ubumenyi n’Ubumuntu no kurushaho guteza imbere ubushobozi bw’Ubumenyi muri Afurika.
Muri iyi nama iheruka Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idashobora gutezwa imbere n’ikoranabuhanga rikorerwa ahandi gusa, ahubwo ko hakenewe guteza imbere ubushakashatsi n’abiga ikoranabuhanga muri Afurika bakagira ubushozi bwo kubyikorera.


TANGA IGITEKEREZO