Ihuriro ryiswe “Kusi Ideas Festival” ryateguwe n’Ikigo cy’Abanya-Kenya kimaze imyaka 60 gikora itangazamakuru, hagamijwe kurebera hamwe ibyakorwa mu hazaza heza ha Afurika.
Rirahuriza hamwe abayobozi batandukanye barimo Perezida Paul Kagame; mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi; Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya AU; n’abandi. Mu bitabiriye kandi harimo Railla Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya.
Ryitabiriwe kandi n’impuguke mu burezi, abacuruzi, abanyamakuru n’abandi baganirira hamwe ahazaza ha Afurika mu myaka 60.
Perezida Kagame aherutse kugirana ikiganiro na NTV yo muri Kenya, aho yabajijwe icyo atekereza kuri Kusi Ideas Festival, abazwa by’umwihariko icyo abona Abanyafurika bakwiye gukora mu gutegura ahazaza.
Ati "Hagomba kubaho aho umuntu atangirira ku giti cye. Bwa mbere, mu kwigirira icyizere ko ushobora gukora ikintu runaka ku bwawe no ku bw’abandi. Icya kabiri, kuyobora imitekerereze ku buryo ubona ibibazo byawe.”
“Ndizera ko ibitekerezo bya Kusi aricyo bishingiyeho. Ni mu kuyobora no gushishikariza abanyafurika kwikemurira ibibazo byabo.”
Yakomeje agira ati “Dukwiye gukomeza kuvuga ku mbogamizi n’amahirwe. Ndatekereza kuri iyi nshuro dukwiye gushyira imbaraga mu bikwiye gukorwa, aho kuvuga gusa kuri byo.”
Mu bisuzumirwa muri ‘Kusi Ideas Festival’ harimo kureba by’umwihariko amahirwe n’udushya uyu mugabane ufite twawufasha kwigobotora ibibazo biwugarije birimo ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, ukwiyongera kw’abayituye, ibura ry’ibiribwa n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO