Perezida Kagame yagaragaje amasomo Afurika ikwiye kwigira ku cyorezo cya Covid-19

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 04:25
Yasuwe :
0 0

Mu Nama ya kabiri y’Ihuriro rigamije amahoro n’iterambere rirambye ku Mugabane wa Afurika, Aswan Forum, Perezida Paul Kagame yagarutse ku masomo atatu akomeye Umugabane wa Afurika ukwiye gukura ku cyorezo cya Covid-19.

Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye ku Mugabane wa Afurika, binyuze mu gusubiza inyuma ubukungu bw’uyu Mugabane ndetse no gutwara ubuzima bw’Abanyafurika.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyazahaje imibereho ku Mugabane wa Afurika, hari amasomo uyu Mugabane ukwiye kugikuramo, kugira ngo mu bihe biri imbere, uzabe uri ku rwego rwo guhangana n’ibyorezo nk’ibi.

Ati “Nta ngingo ifite agaciro [nka Covid-19] kuri Afurika, reka ntange ibitekerezo by’uko ibintu byakorwa mu bihe biri imbere. Icya mbere, icyorezo cyagaragaje akamaro gakomeye ko kongera ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’ubuvuzi ku Mugabane wacu”.

“Inzego z’ubuzima zabaye ingirakamaro cyane mu guhangana n’icyorezo ku Mugabane wacu. Nk’uko nabigarutseho muri raporo [nagejeje] ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nk’ushinzwe ibikorwa byo kongera ingengo y’imari igenewe ubuzima, hari ibyangombwa byafasha za Leta bitari gusa mu kongera ingengo y’imari igenewe ubuzima, ahubwo no kuyikoresha neza.”

Hejuru yo kongera ingengo y’imari mu bihugu imbere, Perezida Kagame yanasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu guteza imbere ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara zirimo n’ibyorezo, Africa CDC.

Ati “Icya kabiri, Ikigo cya Africa CDC, cyerekanye akamaro kacyo muri ibi bihe by’icyorezo. Cyafashije mu kubona no gukwirakwiza ibikoresho bipima n’ibirinda Covid-19, gikusanya amakuru y’icyorezo ndetse kinafasha mu bikorwa byo gushaka inkingo. Tugomba rero gukomeza gushyigikira Africa CDC, kugira ngo igire ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru kandi itange umusaruro”.

Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa byo gusinya no kwemeza amasezerano ashyiraho Ikigo cya Afurika Gishinzwe ubuvuzi (African’s medicine Agency Treat), “kugira ngo gitangire gukora vuba bishoboka”.

Perezida Kagame kandi yavuze ko Afurika ikwiye gushyigikira Isoko Rusange rya Afurika, kuko rizagira uruhare mu kwihutisha izanzamuka ry’ubukungu bwa Afurika.

Ati “Icya gatatu, dukwiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, nka kimwe mu byadufasha kongera kwiyubaka”.

Yongeyeho ko iryo soko rizatuma ibigo bikora imiti n’inkingo birushaho kugana Afurika, bityo uyu Mugabane ukungukira muri iryo terambere ku buryo bizawufasha guhangana n’ibyorezo by’ahazaza.

Perezida Kagame kandi yasoje asaba Afurika kugira ijwi rimwe mu rugamba rwo gusaba ko inkingo za Covid-19 zigabanywa mu buryo bungana ndetse zikagezwa kuri bose bazikeneye.

Perezida Kagame yavuze ko hari amasomo Afurika ikwiye gukura mu cyorezo cya Covid-19/ Ifoto: Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .