00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagereranyije abifuriza inabi u Rwanda n’abakandira amavuta y’inka mu ntoki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 March 2018 saa 01:48
Yasuwe :

Perezida Kagame yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kurangwa n’umuco wo gushaka ibisubizo birambye by’ibibazo igihugu gifite kandi bagaharanira ko nta muntu n’umwe watuma kibaho nabi.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018 ubwo yatangizaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze wasojwe ku wa 30 Werurwe 2018 nyuma y’iminsi itatu ubera mu ishuri rya FAWE mu Karere ka Gasabo.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kuba ku isonga ry’abashaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite, bakareka kwireba ku giti cyabo ibyo bakora bagatekereza ku bo bayobora mbere ya byose.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo rwihariye bitandukanye n’ibindi bihugu ndetse n’inkomoko yabyo itandukanye n’iy’ahandi.

Yahereye ku kuba u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja bikaba bimwe mu birugora mu gukora ubucuruzi, ingendo n’ibindi ku buryo bisaba kunyura mu baturanyi.

Ati “Abo baturanyi ibibazo bafite bitugiraho ingaruka, uko batubona, ibyo batwifuriza, iyo ari byiza tubigiramo inyungu, bibaye bibi bitugiraho ingaruka. Hari byinshi twakora, twifuza rimwe na rimwe biterwa n’uko ibintu bimeze mu baturanyi badukikije cyangwa se icyo batwifuriza.”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko hari umuntu wigeze kumubwira umugambi w’abatifuriza ineza u Rwanda, bashakaga kuruzengurutsa ibibazo uhereye mu baturanyi aho ‘gahunda yabo yari ukutuzengereza ibibazo ngo batunige’, maze amusubiza akoresheje urugero rw’amavuta y’inka.

Ati “Uzi amavuta y’inka? Uyafashe ukayakanda, akunyura mu ntoki, ubwo rero iyo umuntu ambwiye atyo ntangira gutekereza uburyo utamfata ngo unige, umperane. Ntabwo byakunda.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka ko twese ariko dutekereza ntabwo byatekerezwa n’umuntu umwe. Igihugu iyo hari abagifitiye imigambi nk’iyo […] ugomba gushaka uko duhumeka, tugakorera kandi gushaka uko ibyo twabirenga tugatera imbere.”

Yavuze ko mu gihe igihugu kiri mu bibazo, kiba gikwiriye gushaka inzira yo kubisohokamo ku buryo “ushobora kumbuza inzira ijya kuvoma, bigatuma utekereza uti ’ariko aya mazi nta bundi buryo bwo kuyabona?’ Ushobora gucukura ivomo, ukumvikana n’abandi bagenzi bawe uti ’ariko uwacukura hano hantu nkagera hasi ku mazi’.”

Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi 1300 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali; abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere ndetse n’abakuriye inzego zitandukanye mu turere; bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu bigiramo ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yagiriye abayobozi inama yo gukorera mu mucyo, bakirinda kurangwa n’ikimenyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .