Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52 bari bafungiye kwihekura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukwakira 2019 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yahaye imbabazi abagororwa 52 bari bafungiye icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.

Iby’izi mbabazi byatangajwe binyuze mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yabaye ku wa 10 Ukwakira 2019.

Muri iryo tangazo, rigira riti “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagororwa mirongo itanu na babiri (52) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.”

Muri Mata uyu mwaka nabwo Umukuru w’Igihugu yari yahaye imbabazi abagore n’abakobwa 367 bari bafungiye icyaha cyo gukuramo inda.

Izi mbabazi zitanzwe nyuma y’aho mu mwaka wa 2018, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, ryavuguruye zimwe mu ngingo zirebana n’icyaha cyo gukuramo inda, zikuraho ibyafatwaga nk’inzitizi ku wabyemerewe.

Ingingo ya 123 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100.000 Frw ariko atarenze 200.000 Frw.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha guhera ku ngingo ya 236 kugeza ku ya 244, rigaragaza uko imbabazi za perezida zitangwa. Bikorwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.

Zishobora gutangirwa ibihano byose by’iremezo, n’iby’ingereka kandi bikomoka ku rubanza rwaciwe burundu.

Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Usaba imbabazi agaragaza impamvu ashingiraho azisaba. Ku byerekeye imbabazi rusange, bisabwa na Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze amaze kugaragaza impamvu ashingiraho.

Mu gihe icyo ari cyose, gusaba imbabazi bimenyeshwa Ubushinjacyaha Bukuru kugira ngo buvuge, mu gihe kitarenze amezi atatu, icyo butekereza kuri uko gusaba cyangwa ugusabirwa imbabazi.

Iyo iperereza rimaze gukorwa n’Ubushinjacyaha, dosiye zisaba imbabazi zohererezwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, na we amaze gutanga igitekerezo cye, akorera raporo Perezida wa Repubulika mu gihe kitarenze amezi atatu, ari na we ufata icyemezo.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .