00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya b’u Bushinwa na Malawi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2022 saa 06:02
Yasuwe :

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bashya guhagararira u Bushinwa na Malawi mu Rwanda.

Abakiriwe ni Wang Xuekun wasimbuye Amb. Rao Hongwei, uherutse gusoza inshingano ze nka Ambasaderi w’u Bushinwa kuva mu 2016 na Andrew Zumbe Kumwenda uhagarariye Repubulika ya Malawi mu Rwanda.

Amb. Wang Xuekun yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame bagarutse ku kunoza ubutwererane n’ubufatanye bw’ibihugu byombi byagiye bikura bikagera ku rundi rwego by’umwihariko nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Xi Jinping.

Yavuze ko mu gihe azamara mu nshingano ze azashyira imbaraga mu kuzamura ubucuti n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Amb. Andrew Zumbe Kumwenda wa Malawi, yavuze ko ibijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ari byo bizashyirwamo imbaraga ku bw’inyungu z’abaturage babyo.

Ati "Ndi hano kugira ngo nigire ku byo u Rwanda rukora neza. U Rwanda ruri ku rwego twifuza kugeraho. Nzakora ibishoboka nige kandi ngire inama guverinoma yanjye ku byo twakora kandi ndakeka ko hari ibyo twakorera hamwe nk’ubucuruzi, ubukerarugendo."

"Tugomba gushyira iherezo ku byo gukenera visa mu gihe umuntu agiye muri Malawi cyangwa mu Rwanda. Ndizera ko u Rwanda rwafunguye. Malawi na yo ikeneye gukora nk’uko. Hari ibyo gukorana n’urubyiruko n’abagore mu kubaka ubushobozi bw’abaturage. Ibyo ni bintu binshishikaje."

U Rwanda na Malawi bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye. Nko muri Werurwe 2019, Polisi z’ibihugu byombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru no guhererekanya abanyabyaha.

Amb. Wang Xuekun yavuze ko mu gihe azamara mu nshingano ze azaharanira guteza imbere umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda
Amb. Andrew Zumbe Kumwenda uhagarariye Malawi yavuze ko ibijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ari byo bizashyirwamo imbaraga ku bw’inyungu z’abaturage babyo
Perezida Kagame ubwo yamaraga kwakira Amb. Wang Xuekun w'u Bushinwa mu Rwanda
Amb. Andrew Zumbe Kumwenda ubwo yari amaze gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda
Perezida Kagame ubwo yakiraga Amb. Wang Xuekun, Ambasaderi mushya w'u Bushinwa mu Rwanda
Ubwo ba ambasaderi bari bari hafi kwakirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .