Ibi yabigarutseho ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa ryari rimaze iminsi ribera i Gabiro mu Karere ka Gatsibo. Ni itorero ryari rihurije hamwe abayobozi 834 ryatangiye tariki ya 19 Werurwe.
Perezida Kagame yabibukije ko amahugurwa nk’ayo bamazemo iminsi yongera ubushobozi bw’abantu ndetse akwiye ko kwigirwamo amasomo afasha guhinduka aho kugumana imyitwarire yari isanzwe.
Yagarutse ku bibazo bitandukanye bikunze kuranga abayobozi nk’aho barenganya abaturage, atanga urugero kuri porogaramu za girinka.
Ati “ Porogaramu za Girinka zirasobanutse, zifite akamaro, zirasobanutse uko bikwiriye kuba bikorwa , zirasobanutse ku bayobozi ariko kuki tuzisangamo ibibazo buri munsi?”
Umukuru w’Igihugu yabajije abayobozi bitabiriye iri torero uwo mu karere ke iyi porogaramu itagaragayemo ibibazo kugera ubwo ubu aho asigaye ajya hagaragara abaturage benshi bataka ko barenganyijwe n’abayobozi.
Ati “Hari akarere porogaramu ya Girinka itarageramo? Hari akarere iyo porogaramu itagira ibibazo? Karahari? Nimukambwire. Mbwira uti mu karere kanjye cyangwa ako nzi iyo porogaramu nta kibazo kijya kivuka. Hari ako muzi? Kubera iki? […] Abo baturage mugenda mugafata inka zabo ntimuzibahe, ndabibona aho mba nagiye hose , umuturage aba agira ati ’ndakennye, ndapfuye, banyimye inka cyangwa ngo bari banshize ku rutonde ngiyeyo umuyobozi runaka yarayitwariye’.”
Yabajije abayobozi aho bazakirizwa icyo cyaha cyo kuba barambuye inka umuturage utishoboye, ati “ Ko mujyaho mukabeshya ngo muri abantu b’Imana. Njya mbona mwese mwirirwa mwarimbye mujya mu misa abandi mujya mu biterane, mwaririmbye mwatwawe. Iyo ubabonye uravuga uti ’hano dufite abamarayika ariko mwarangiza mukajya kwambura umuntu udafite n’inzara zo kwishima?’Ukajya kumutwarira ibyamugenewe kugira ngo abone uko abaho? Icyo ni ikinyoma.”
Yanenze kandi abayobozi bakingirana ikibaba, bagenzi babo bagakora amakosa abandi bakabarebera aho yagize ati “Ntabwo umunyarwanda biri mu muco we wo gushyigikira ikibi, bagira n’umugayo. Kwanga umugayo, kwaga ikigayitse ariko hari umuco wadutse wo kuvuga ngo reka batangira ngo ..ndaregana.”






Inkuru bifitanye isano: Perezida Kagame yaburiye abajya ku buyobozi bagamije indonke
TANGA IGITEKEREZO