00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye abacuruzi kudahanika ibiciro ku bikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Gashyantare 2017 saa 01:51
Yasuwe :
0 2

Perezida Kagame yasuye igice cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali kizwi nka ‘Kigali Special Economic Zone’ ashima abahatangije ibikorwa ku musanzu bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda.

Muri Kigali Special Economic Zone, niho hari inganda zirimo uruteranya mudasobwa rwa Positivo BGH n’urukora imyenda C&H Garments Ltd rufite abakozi basaga 900 ndetse n’izindi.

Ubwo yageraga muri aka gace, Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi rwa StrawTec; PharmaLab rukora ibikoresho byo kwa muganga; C&H Garments rukora imyenda ndetse rwanatangiye gukora impuzankano za gisirikare na Africa Improved Foods rutunganya ibiryo.

Kigali Special Economic Zone yashyizweho hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’inganda mu Rwanda, igizwe n’inganda 32 zikora ndetse n’izirenga 20 zicyubakwa.

Nyuma yo gusura izi nganda, Perezida Kagame yashimye ba nyirazo ‘kubera akazi keza gakorwa mu kubaka inganda n’uruhare zigira mu guteza imbere u Rwanda’.

Yavuze ko yahisemo kujya gusura Kigali Special Economic Zone kugira ngo arebe ibimaze kugerwaho n’ibibura ngo intambwe yifuzwa igerweho.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda aricyo cy’ibanze muri uyu mugambi wo gushyiraho uduce twihariye dukoreramo inganda.

Mu butumwa bwe yakomeje agira ati “Ni byiza kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ariko ijya kurisha ihera ku rugo. Tugomba kubanza kwihaza ubwacu. Ibikorerwa hano bigomba kubanza guhaza abari imbere mu gihugu hanyuma tugasagurira amasoko yo hanze. Guteza imbere iby’iwacu bigomba guhera ku bikorerwa hano bigenerwa Abanyarwanda mbere na mbere.”

Benshi mu Banyarwanda bemeza ko ibikorerwa mu Rwanda bifite ubwiza ariko bakinubira ko ibiciro byabyo bihanitse ku buryo bitabasha kwigonderwa na buri wese.

Abanyenganda nabo bemeza ko ahanini ibikorerwa mu Rwanda bihenda bitewe n’ubushobozi bw’inganda zitabasha gukora ibintu byinshi mu gihe gito, ikiguzi cyo gupakira, kubyongerera agaciro n’abakozi badafite ubushobozi buhagije bigatuma batanga umusaruro muke.

Ikibazo cy’ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amazi, imihanda y’ubuhahirane yoroshya ubwikorezi buva ku nganda bujya ku masoko, na cyo ni ikibazo gifatwa nk’imvano yo guhenda kw’ibikorerwa mu Rwanda, kuko ikiguzi cyo kuva ku ruganda kugera ku muguzi kiba kiri hejuru.

Yakomoje ku biciro by’ibikorerwa mu Rwanda

Perezida Kagame yasabye ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bigomba kuba ari byiza biri no ku giciro Abanyarwanda bibonamo. Ati “Tugomba gukora ibintu byiza, by’igiciro kidahanitse. Ibi bizatuma duhangana ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze.”

Yavuze ko ibikorerwa muri izi nganda isoko ryabyo rya mbere rikwiye kuba iryo mu Rwanda, bikagurwa n’Abanyarwanda nyuma bikabona kujyanwa ku masoko mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati “Kudakoresha iby’iwacu byiza tukararikira iby’ahandi bibi biterwa ahanini no kutiha agaciro. Tuzakomeza gutunganya ibishoboka nka Leta ahasigaye ni ahanyu nk’abikorera mwongere ibikorwa.”

Perezida Kagame yasabye ko abatanga amasoko ya leta n’abikorera bakwiye kujya bahera ku bikoresho bikorerwa mu Rwanda mbere yo kujya gushaka ibyo mu mahanga. Aha yatangaga urugero ku bikoresho by’ubwubatsi.

Ati “Urugero natanga ni ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa hano. Ntabwo twakabaye tukibikura hanze. Abatanga amasoko ya Leta ndetse n’abikorera bagomba guhera kuri ibi byiza bikorerwa iwacu. Ibikorerwa hano biteza imbere ababikora ariko cyane cyane bibereyeho guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Agace gakoreramo inganda kazwi nka Kigali Special Economic Zone gaherereye mu Murenge wa Ndera wo mu Karere ka Gasabo.

Usibye aha hari Kigali Economic Zone, ibice nk’ibi biteganyijwe no mu Karere ka Rwamagana ahitwa i Gishari, Bugesera, Nyabihu, Huye na Rusizi.

Perezida Kagame asura uruganda rwa StrawTec rukora ibikoresho by’ubwubatsi

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru b’igihugu abibutsa ko kugira ngo intego zihari zigerweho bisaba kubanza guha Abanyarwanda umutekano

Yasuye n’izindi nganda zirimo PharmaLab rukora ibikoresho byo kwa muganga, Africa Improved Foods rutunganya ibiryo ndetse na C&H Garments rukora imyenda

Perezida Kagame n'itsinda bari kumwe basura agace kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali
Perezida Kagame areba bimwe mu bikorerwa mu nganda zo mu gace yasuye
Abakozi ba C&H Garments,uruganda rukora imyenda, rumwe mu zo Perezida Kagame yasuye
Perezida Kagame yasabye ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bigomba kuba ari byiza biri no ku giciro Abanyarwanda bibonamo

Ubutumwa Perezida Kagame yagejeje ku bafite ibikorwa muri Kigali Special Economic Zone

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .