Igiteye inkeke ni uko ahanini abagira uruhare mu kwirengagiza agaciro ko kuvuga Ikinyarwanda nk’ururimi ruteye ishema, higanjemo abitwa ko banyuze mu ishuri baterwa ishema no kuvuga indimi z’amahanga ngo bitandukanye n’abatarize ku buryo kutavuga Ikinyarwanda no kukivanga n’izindi ndimi, bimaze kuba nk’umuco.
Hari abavuga ko biterwa n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, ndetse no kuba isomo ry’Ikinyarwanda ritarigeze rihabwa umwanya mu ishuri kuko rihabwa amasaha make, ahandi umwana ukivuze bakamwambika ibikoresho bisebeje nk’isuka n’ibindi. Ibyo biza byiyongera ku babyeyi batakiganira n’abana ndetse n’umwana utavuga Ikinyarwanda akagaragara nk’uwavukiye mu muryango urera neza kandi ujijutse.
Uko biri kose, agaciro k’Umunyarwanda ntigakwiye kugaragarira mu kuba yihunza kuvuga ururimi rwe, akaba ari yo mpamvu iki kibazo cyafatiwe umwanzuro mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yari iyobowe na Perezida Kagame, hafatwa umwanzuro ugira uti“ Gushyiraho ingamba zo guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda mu mashuri yose, bigakomeza kwigishwa no mu mashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza”
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko bamwe mu Banyarwanda basigaye basohoka mu ishuri batazi Ikinyarwanda, avuga ko kukiga bidakwiye kugarukira k’uwahisemo kwiga indimi gusa ahubwo gikwiye kongerwamo ingufu kikagera ku banyeshuri bose.
Iki gitekerezo yagitanze ubwo umushumba wa Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Servilien Nzakamwita, yari atanze icyifuzo ko ururimi rw’Ikinyarwanda rukwiye kwigwa rukaminuzwa, cyane ko mu burezi bw’u Rwanda kidahabwa agaciro gikwiye kandi ari yo soko y’iterambere ry’u Rwanda abantu bakwiye kumenya no gukomeraho.
Yagize ati “Twifuza ko uru rurimi ruduhuza rwakwigwa, abantu bakarubonamo impamyabumenyi zihanitse bityo ayo majyambere yacu n’ubumwe bwacu bikagira umuyoboro uboneye.”
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko icyo gitekerezo kidakwiye guhita gutyo gusa cyangwa ngo gihere mu magambo kuko gifite ishingiro.
Asubiza kuri iki gitekerezo, Minisitiri w’Uburezi, Musafiri Papias, yavuze ko hari integanyanyigisho ivuguruye izatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2016, ariko yemeza ko inyigisho zijyanye n’Ikinyarwanda zahawe imbaraga.
Asobanura uko Ikinyarwanda kizajya cyigishwa, Papias yavuze ko kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza bazajya biga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, na ho mu wa kane w’abanza bakiga mu Cyongereza ariko bagasigarana iri somo rifite amasaha menshi kuruta ayo ryari rifite.
Mu cyiciro rusange na ho yavuze ko ryakomeza kwigwa ndetse rikanabazwa mu bizamini bya Leta, ariko byagera mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye abashaka kwiga indimi Ikinyarwanda na cyo kirimo bakagira amahitamo abiri ari yo, Ikinyarwanda-Icyongereza-Igifaransa ndetse n’Ikinyarwanda,Igiswahili,n’icyongereza.
Gusa iki kibazo kirushaho kwigaragaza muri kaminuza kuko nk’uko bisanzwe nta somo ry’Ikinyarwanda ribamo, gusa hakaba hari uburyo bwinshi bwo kwigisha ururimi n’indangagaciro ku bufatanye n’izindi nzego.
Aha ni ho Perezida Kagame ashimangira ko uru rurimi rw’Ikinyarwanda rudakwiye kugereranywa n’izindi ahubwo rukwiye kugira umwihariko.
Yongeyeho ko nubwo ayo mahitamo asanzwe atavaho ariko n’utabihisemo bidakwiye kumubuza amahirwe yo kwiga Ikinyarwanda.
Yagize ati “Ntabwo byabuza abantu guhitamo muri biriya baboneraho amanota, ariko Ikinyarwanda kigatangwa nk’isomo ryo kongera ubumenyi[…]Kuki ako karusho katakwiyongeraho mu bikorwa nubundi?”
Perezida Kagame yavuze ko impamvu y’icyo gitekerezo igaragara kandi ikomeye aho benshi bari gusohoka mu ishuri batazi kuvuga no kwandika Ikinyarwanda neza.
Ati“Icyo tubivugira ni uko abarenga izo nzego nta Kinyarwanda bavuga, nta Kinyarwanda bazi. Bikwiye kurenga amahitamo ahubwo abantu bagakomeza kwigishwa ururimi”.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yavuze ko hari ibikorwa nubwo na we abona bidahagije maze avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego biyemeza kongeramo imbaraga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite amahirwe yo kugira ururimi rumwe ruhuza abenegihugu bose, ariko hakaba hari ikibazo cy’uko bamwe mu Banyarwanda batarukoresha uko bikwiye.
Ingingo ya 5 y’Itegeko Nº 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010 rigena inshingano, imiterere n’imikorere y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, igaragaza ko ari yo ishinzwe kwita ku rurimi rw’Ikinyarwanda hagamijwe kururengera, kuruteza imbere, kurusesengura, kurukungahaza, kuruhesha agaciro mu Rwanda no mu mahanga.
Mu mpera za 2014 ni bwo hadutse icyo benshi bise “Ikinyarwanda gishya” cyari cyateguwe n’intiti z’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, kigasohoka mu mabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda ariko nticyavugwaho rumwe n’abatari bake.

TANGA IGITEKEREZO