Perezida Kagame yashimangiye ko abarya ruswa bakwiye gukomeza kotswa igitutu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyira ingufu mu kurwanya ruswa mu nzego zose no mu buyobozi bukuru bw’igihugu, ko ari nabyo biri gukorwa muri iki gihe mu gukurikirana abantu batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na The East African, Perezida Kagame yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda uburyo bwiza bwo kugabanya ruswa, ari ukongera imbaraga mu gukurikirana abayikekwaho ari nabyo biri gukorwa.

Ati “Nko ku Rwanda, kugabanya ruswa, bisobanuye kongera igitutu ku baryi ba ruswa. Ibiri kuba ubu biri mu murongo mwiza.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kurwanya ruswa ari ikintu cyashyizwe imbere muri politiki y’igihugu, ku buryo nta muntu ukwiye kuyisanisha n’imibereho ye.

Ati “Twakunze kubivuga ko tudakwiye gufata ruswa nk’ikintu kigize imibereho yacu. Icyo cyabaye ishingiro rya politiki nisanisha nayo hamwe n’abandi muri iki gihugu, kandi ndatekereza ko byubahirizwa.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko igikwiriye gushyirwa imbere ari imikorere iciye mu mucyo, ku buryo n’umuntu ukekwaho ruswa aba azi neza ko itihanganirwa, byose bikajyana no kubaza buri wese ibyo ashinzwe.

Umwaka ushize abantu bagera ku 1187 bakurikiranywe n’inkiko bakekwaho ibyaha bya ruswa no gucunga nabi umutungo wa leta.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, aherutse kubwira abanyamakuru ko leta yashyize imbaraga mu gukurikirana ibyaha by’inyerezwa ry’umutungo ufitiye abaturage akamaro n’ibyaha bya ruswa, ku buryo ubu imitungo y’ukekwa isigaye ifatirwa.

Yavuze mu buryo bw’amategeko, niba umuntu akurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta, ibyaha birimo ibyateje igihombo leta cyangwa se ibindi byaha bya ruswa, imitungo ye iba ifatiriwe.

Ibyo ngo biterwa n’uko igihe umuntu ahamijwe icyaha, urukiko ruhita rutegeka kwishyura icyo gihombo yateje leta. Ikindi niba ari umutungo wakomotse ku cyaha cya ruswa, na wo urafatirwa ukajya mu bwishyu.

Ati “Iyo umuntu akekwaho icyo cyaha haba ku rwego rw’Ubugenzacyaha cyangwa ku rwego rw’Ubushinjcyaha, ikintu cya mbere dukora, dufatira imitungo y’uwo muntu, ikindi tukajya kuri banki tugasaba amabanki ko atazongera kwemera ko hari amafaranga ava kuri ayo makonti.”

“Impamvu tubikora ni ukugira ngo uwo muntu nahamwa n’icyaha, ya mafaranga ahamijwe, wenda yanyereje, azabashe kuboneka mu kwishyura.”

Perezida Kagame avuga ko atabona impamvu gufatira imitungo bigomba gukorwa mbere y’uko urubanza rusobanuka cyangwa mbere y’uko rurangira, gusa ashimangira mu gihe bibaye ngombwa ko umutungo w’ukekwa ufatirwa, bikwiriye ko bikorwa mu buryo buteganywa n’amategeko.

Ati “Ndashimangira ko bikwiriye, bikwiriye kurangwamo ubutabera, bigaca mu mucyo n’inzira ziteganywa n’amategeko ku buryo bitazarangira urenganyije umuntu, ukazasanga ugaragaza umuntu wariye ruswa utari we. No gufatira imitungo, niba bigomba kubaho, bikwiriye gukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko. Bigomba gukurikiza amategeko, bigomba guca mu mucyo n’ubutabera.”

Itegeko rigenga igaruza ry’umutungo ufitanye isano n’icyaha rivuga ko umutungo ushobora gufatirwa iyo hari impamvu zigaragaza ko umutungo ufitanye isano n’icyaha gikorwaho iperereza, kandi umushinjacyaha wize dosiye, mu byifuzo ashyikiriza urukiko agomba kugaragazamo icyifuzo cy’Ubushinjacyaha ku iherezo ry’umutungo wafatiriwe.

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ryo mu mwaka wa 2018, rivuga ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, buherutse gushyira u Rwanda ku isonga mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya ruswa, mu gihe ruri ku mwanya wa kane muri Afurika.

Imibare itangazwa na Transparency International Rwanda yerekana ko mu 2018 hatanzwe ruswa yitwa nto, ingana n’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 7,7 Frw.

Umuyobozi wungirije wa Transparency International ku Isi, Rueben Lifuka, aherutse kubwira IGIHE ko u Rwanda rukwiye gushyira imbaraga mu kugira itangazamakuru rikomeye n’imiryango itegamiye kuri leta mu kurwanya ruswa, kuko mu bihugu biri bitanga umusaruro ukomeye mu kuyirandura.

Ati “U Rwanda rugomba guhangana kandi n’abantu bamwe bagikoresha nabi imyanya bafite cyane cyane mu masoko ajyanye n’ibikorwa remezo biremereye. Bagomba kandi kureba n’uburyo itangwa rya serivisi rikorwa, mu miyoborere myiza. Mu by’ukuri hari ibintu byiza byo kuvugwa bimaze kugerwaho, ariko twanavuga n’ibindi byiza byinshi haramutse hagize ibindi bikorwa.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aherutse kubwira abanyamakuru ko iyo umuntu ari umuyobozi ashobora guhura n’ibishuko bituma arenga ku nshingano ze, ariko aba akwiriye gukora ibishoboka byose akabyirinda, kuko iyo bitabaye gutyo arabibazwa.

Ati “Niba njye nka Minisitiri w’Ubutabera hari ibimenyetso bigaragaza neza ko nagize uruhare mu bikorwa bitemewe, ko nashatse kwiba leta, ko natanze amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko nakoresheje nabi ububasha mpabwa, ikintu mukwiye kwitega kunyandikaho ni uko nitabye RIB, cyangwa se ko nitabye ubushinjacyaha cyangwa se ko nitabye urukiko cyangwa se ko nageze i Mageragere. Mugiye kubona ibi bintu biba.”

Perezida Kagame yashimangiye ko hakwiye gukomeza gukazwa imbaraga zishyirwa mu gukurikirana abaryi ba ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .