Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Namibia Geingob wongeye gutorerwa kuyobora igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukuboza 2019 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Namibia, Hage G. Geingob, wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimye Geingob ku bw’intsinzi yabonye, ndetse ko “twiteguye gukomeza gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu kandi nkwifurije wowe n’abaturage ba Namibia gukomeza gutera imbere n’uburumbuke”.

Geingob yagize amajwi 56.3% mu matora yabaye ku wa Gatatu w’icyumweru aza imbere ya Panduleni Itula bari bahanganye wagize amajwi 29.4%.

Gusa iyi ntsinzi ya Geingob ni iy’amajwi make ugereranyije na 87% yabonye ubwo yatorwaga muri manda ye ya mbere.

Ishyaka rye ryitwa Swapo rimaze imyaka igera kuri 30 ariryo riri ku butegetsi muri Namibia kuva iki gihugu cyabona ubwigenge cyiyomoye kuri Afurika y’Epfo.

Muri Kanama uyu mwaka, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Namibia, muri gahunda zigamije kunoza imibanire y’Ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande, Perezida Hage Geingob wa Namibia n’umugore we Monica Geingos bari mu Rwanda kandi mu gihe rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora.

Perezida Kagame yashimye mugenzi we wa Namibia, Hage G. Geingob, ku bw’intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .