00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yategetse ko ibibazo by’amasambu yasaranganyijwe abandi bitongera kujyanwa mu nkiko

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 March 2018 saa 08:28
Yasuwe :

Perezida Kagame yasabye urwego rw’ubutabera guhagarika burundu ibibazo by’abantu bavuga ko amasambu yabo yatujwemo abandi, ashimangira ko ibyakozwe byari umwanzuro wa politiki ujyanye no gutuza abanyarwanda ko mu gihe byajya mu manza byateza akavuyo mu gihugu.

Iki kibazo cyabajijwe kuri uyu wa 28 Werurwe 2018 ubwo Perezida Kagame yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu w’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, Mushabe Claudien, yabajije ikibazo kijyanye no kurangiza imanza ziturutse ku masambu.

Uyu muyobozi yabwiye Perezida Kagame ati “Hari ikibazo dukunze guhura nacyo gifitanye isano no kurangiza imanza zishingiye ku butaka. Nkuko twese tubizi, nyuma ya 1994; Abanyarwanda baratujwe, barasaranganywa ndetse banahabwa ubutaka ku batari babufite. Uko igihe cyagiye kigenda, abantu baratahutse, muri uko gutahuka hari abatahuka muri iki gihe…”

Perezida Kagame yahise afata ijambo asobanura ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi kibazwa ariko ko atumva impamvu kitarangira mu buryo bwa burundu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko isaranywa ryakozwe mu rwego rwo gukemura ikibazo gishingiye kuri politiki, bityo ‘ntabwo ari ikibazo cy’abacamanza ubwo iyo ntambara nibiba ngombwa kurwana tuzayirwana’.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ntabwo tuzahora muri ibyo. Minisitiri w’Ubutabera, ntabwo nshaka kumva icyo kibazo indi nshuro. Ikibazo cy’isaranganya kimaze imyaka ingahe, ni ikibazo twafatiye imyanzuro dukemura ikibazo kitashoborwa n’imanza, dufata umwanzuro wa politiki. Ibi ntabwo bizajyanwa mu nkiko ngo byongere bidusubize inyuma. Bizahindura ibintu byose twakoze muri iki gihugu. Bigomba guhagarara. ”

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko hari ibintu biba bidakwiye kujyanwa mu nkiko kubera impamvu ziba zaratumye bibaho, atanga urugero ku kuba urukiko rwabaza impamvu y’impinduka zabaye, cyangwa se uko FPR Inkotanyi yabayeho ikajya ku butegetsi. Ati “Ibyo ntibireba inkiko, ndabasabye muvaneho akajagari.”

Yabwiye Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, ko yakorana n’abashinzwe inkiko ku buryo iki kibazo gihagarara. Ati “Murashaka gutera igihugu akajagari? Murashaka guhindura ibintu byose? Ahantu abantu bahoze bafite ubutaka kera mu 1960, ejo bundi bukaba bwaragiwemo n’abantu ijana; ubu murashaka ko nshinga urubanza nkavuga nti aha hantu hahoze ari ahanjye cyangwa hahoze ari ah’iwacu none harimo abantu 100 nimubirukane munsubize ubutaka bwanjye; urukiko rwicare rujye gufata uwo mwanzuro?”

Minisitiri w’Ubutabera yasubije ko iki kibazo kiri gukemurwa mu rwego rw’ubutabera ndetse ko cyaganiriweho mu mwiherero w’abagize uru rwego uherutse kubera i Rubavu ku buryo cyakemuka.

Ati “Kuvuga ko uburenganzira ku butaka budasaza byaje kuvuka muri iyi minsi yashize, hari amategeko menshi yagiye abaho guhera Arusha yavuze ko umuntu wahunze agahunguka leta imutuza ariko ntabwo asubira aho yari mu 1959 ngo ahasabe bahamuhe ariko leta iramutuza. Ubu iki kibazo cyarongeye kiragaruka.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko igihe cyose iki kibazo kizahinduka icy’inkiko, hazavuka ibibazo bitazigera bikemuka, asaba ko nta biganiro kuri ibi bikwiye kumara imyaka ahubwo ko ‘ikibazo gikomba guhagarara’.

Gusaranganya ubutaka bwakozwe mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse hamwe na hamwe byagizwemo uruhare na Perezida Kagame ubwe.

Nko muri Mutarama 2008, ubwo yari mu Karere ka Kayonza ubutaka busaga hegitari ibihumbi bibiri bwari bufitwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma hamwe n’abasirikare bwasaranganyijwe abaturage.

Abari bafite ubutaka bunini basabwe gutanga hegitari 25 zigasaranganywaho abantu batari bafite amasambu.

Icyo gihe ubutaka bwasaranganyijwe muri Kayonza harimo ubw’uwari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Théoneste Mutsindashyaka wari ufite hegitari 105, uwari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutaka, Patricia Hajabakiga (hegitari 56) n’ubwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo (icyo gihe yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika) wari ufite hegitari 176.

Abandi barimo abari abasirikare bakuru bari bafite ubutaka bufite hegitari nka 119, 199, 380 na 384.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, Mushabe Claudien, yabajije ikibazo kijyanye n’imanza no kurangiza imanza z'amasambu
Perezida Kagame yasabye urwego rw’ubutabera guhagarika burundu ibirego by’abantu bavuga ko amasambu yabo yatujwemo abandi
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko ikibazo cyo kurangiza imanza ku bantu bari barahunze ariko batahuka bagasanga amasambu yabo yaratujwemo abandi kigiye gufatirwa umuti wa burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .