Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA cyibanze ku ngingo zirimo izivuga ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, ifatwa ry’abakekwaho ibyaha barimo Kabuga Félicien, Paul Rusesabagina, umubano w’u Rwanda n’amahanga n’ibindi.
Umwe mu bari bakurikiye ikiganiro, yabajije Umukuru w’Igihugu icyo atekereza ku bapolisi bakoresha imbaraga z’umurengera mu iyubahirizwa ry’amategeko ugasanga barashe nk’abantu baba imfungwa cyangwa abakekwaho ibyaha, bikaza gusobanurwa ko bageragezaga gutoroka cyangwa se ko bashatse kurwanya inzego z’umutekano nyuma yo gufatwa.
Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu bavuga ko polisi ikoresha imbaraga z’umurengera, bishobora kumvikana nabi ko ari Polisi y’Igihugu yose muri rusange cyangwa se ko ari ibintu bishyigikiwe n’uwo ari we wese.
Ati “Polisi yacu niba mwibuka amateka yose mu bijyanye n’inyigo zagiye zikorwa ku nzego z’igihugu icyo aricyo cyose, iyo bari kuzigereranya ndatekereza ko polisi yacu yagiye igaragazwa neza birenze izindi polisi z’ibihugu zo hafi aha na kure.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo izo nyigo zagiye zikorwa zikagaragaza ko Polisi y’u Rwanda yitwara neza, hari n’amakuru yabonye ko hari abapolisi bamwe bagiye barengera bakarenga ku mategeko.
Yavuze ko n’ikibazo atari uko abo bapolisi batahawe imyitozo ihagije, ahubwo ko usibye nayo, bafite n’ubushake bwo gukora inshingano zabo neza.
Ati “Abo barenga ku mategeko mu by’ukuri bishingiye kuri bo ku giti cyabo. Ni nk’uko muri Polisi, umugoroba umwe, cyangwa se weekend imwe twabona hari abapolisi batwaye imodoka basinze cyangwa se banyoye ibiyobyabwenge, ntabwo byakwitirirwa polisi yose.”
“Icyo nshaka kuvuga kandi nizeza abaturage, ni uko narabyumvise kandi nasabye ubuyobozi bwa Polisi, ko abo bose bagaragaye mu gukoresha ingufu z’umurengera bakwiye kubiryozwa kandi bikarenga aho n’abantu bose bakabimenya.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko usibye kuryoza abo bapolisi ibyo bakoze, binakwiriye gukorwa n’abantu bose bakabimenya ku buryo nta wafata ikosa ryakozwe n’umupolisi umwe ngo aryitirire urwego rwose muri rusange ngo avuge ko ariko Polisi y’u Rwanda ikora.
Ati “Ndi kubikurikirana, navuganye n’ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu, ndatekereza ko tugiye kubona impinduka, ntabwo izo ngufu z’umurengera zikenewe. Kabone n’iyo uwo muntu yaba ari umunyabyaha ruharwa, polisi yahawe imyitozo y’uko yitwara idakoresheje imbaraga z’umurengera.”
Umukuru w’Igihugu abigarutseho nyuma yaho ku wa Gatanu w’iki cyumweru Polisi y’Igihugu yatangaje ko yarashe umusore witwa Munyaneza Boy wari ufungiye ku Kimisagara, wagerageje gutoroka yerekeza mu Mugezi wa Mpazi ubwo yari asohotse agiye mu bwiherero.
Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama nabwo umupolisi ukorera mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza, yarashe umusore witwa Nsengiyumva Evariste, mu bivugwa ko yashatse kumurwanya atwaye umuturage wari wahinduye urugo rwe akabari, yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!