Iyi nama ibaye ku nshuro ya karindwi ifite intego yo kwiga ku mikorere myiza ya za Guverinoma mu gihe kiri imbere, hagamijwe kurebera hamwe uburyo guhanga udushya n’ikoranabuhanga byakwifashishwa mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.
U Rwanda muri iyi nama rwayitabiriye nk’umutumirwa, ruzahabwa umwanya wo kwerekana iterambere rwagezeho cyane cyane mu buhinzi n’ubukererugendo.
Ibindi bihugu byatumiwe muri iyo nama ni Estonia na Costa Rica.
Iyi nama ngarukamwaka yitabiriwe n’abantu basaga 4000 bo mu bihugu bisaga ijana hirya no hino ku Isi.
Izaba irimo abakuru b’ibihugu na Guverinoma zitandukanye, imiryango mpuzamahanga n’inzobere.
Mu ruzinduko rwe i Dubai, biteganyijwe ko Perezida Kagame ahura n’Igikomangoma kimye ingoma cya Abu Dhabi, Sheikh Mohammed bin Zayed bin Sultan Al Nahyan, anahure n’Umugaba w’Ikirenga wungirije w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

TANGA IGITEKEREZO