Zambia yahakanye ibyo gutera inkunga umutwe wa FLN wagabye ibitero ku Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zambia byamaganye ibiherutse gutangazwa na Nsabimana Callixte uzwi nka “Sankara” ukurikiranywe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha birimo ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu, wabwiye urukiko ko ibitero wa umutwe FLN yari ayoboye wagabye ku Rwanda byari bishyigikiwe na Perezida Edgar Lungu wa Zambia.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zambia, ryasinywe n’Ushinzwe Itangazamakuru, Isaac Chipampe, yamaganye yivuye inyuma iyo mvugo ya Nsabimana avuga ko ari ibinyoma bisa bidakwiye guhabwa agaciro.

Riti “Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byamaganye ibi birego kandi birifuza kuvuga mu buryo budashidikanywaho ko ari ibinyoma.”

Iryo tangazo rivuga ko Guverinoma ya Zambia n’iy’u Rwanda bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye bwubakiye ku ndangagaciro n’amahame ibihugu byombi bisangiye.

U Rwanda na Zambia bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku migenderanire hagati y’abakuru b’ibihugu byombi. Mu 2018, Perezida Lungu yasuye u Rwanda ndetse yakirwa na Perezida Kagame mu musangiro washimangiraga umubano mwiza uri hagati yabo.

Mu 2017 Perezida Kagame nawe yasuye Zambia, mu rugendo rwasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, igisirikare, umutekano no kohererezanya abanyabyaha.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 13 Nyakanga mu Rukiko Rukuru mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, Nsabimana yavuze ko mu mpera za 2017, Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yemereye Perezida wa MRCD, Paul Rusesabagina, ko azamufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ahita anatanga ibihumbi 150 by’amadolari nk’inkunga.

Yavuze ko mu ntangiriro za 2019, mbere gato y’uko afatwa, uwitwa Nsengiyumva Appolinaire uri mu bayobozi bakuru b’ishyaka PDR Ihumure, rimwe mu yagize MRCD, yagiye kubonana na Perezida Lungu baganira ku nkunga azatera FLN.

Yashimangiye ko kugira ngo ingabo za FLN zihaguruke zitangire kugaba ibitero, byaturutse ku nkunga yatanzwe n’igihugu cya Zambia.

Bivugwa ko Sankara ubwo yafatwaga, yari afite pasiporo yo muri Lesotho yiyita Kabera Joseph wavukiye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni pasiporo ngo yahawe mu 20013 ndetse bivugwa ko yari impimbano.

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’abo barwanyi.

Birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zambia byamaganye ibyavuzwe na Nsabimana Callixte “Sankara”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .