Polisi y’u Rwanda yahawe imashini ikoreshwa mu gusenya intwaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Akarere urwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse (RECSA) wahaye Polisi y’u Rwanda imashini izajya yifashishwa mu gusenya intwaro zishaje.

Iyi mashini izwiho kutangiza ibidukikije yashyikirijwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, DIGP Juvenal Marizamunda ku wa 19 Ugushyingo.

DIGP Marizamunda yashimiye RECSA kubera uruhare ikomeje kugira mu gufasha u Rwanda gushyira mu bikorwa ibijyanye n’imicungire y’intwaro nto.

Yavuze ko iyi mashini izafasha u Rwanda gukomeza gahunda yo gushwanyaguza intwaro zishaje hirindwa ko umubare wazo wakomeza kwiyongera, ndetse ikazagira uruhare rukomeye mu micungire iboneye y’intwaro.

Yakomeje avuga ko icuruzwa ry’intwaro ritemewe rikiri mu bitiza umurindi umutekano muke. Ati “Icuruzwa ry’intwaro nto ritemewe riracyari isoko ikomeye y’umutekano muke, haba mu gutiza umurindi intambara cyangwa ibyaha birimo ubujuru bukoresheje intwaro, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’iterabwoba hejuru y’ibyo ni isoko y’ubuzima bw’abantu n’ibintu bitikira.”

U Rwanda rwakunze kugaragaza ubushake mu kugenzura ikoreshwa ry’intwaro, binyuze mu gusenya izarengeje igihe. Mu Ugushyingo 2017 rwatangije igikorwa cyo gusenya intwaro, cyagombaga kumara iminsi umanani hasenywa izigera kuri toni 130.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 14 byashyize umukono ku masezerano ya Nairobi agamije kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto n’iziciriritse muri aka Karere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, Lt. Gen. Badreldin Elamin ashyikiriza DIGP Juvenal Marizamunda iyi mashini isenya intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .