Polisi yafashe umusore ukekwaho kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 no gukwirakwiza ibihuha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe uwitwa Hamuli Ruben w’imyaka 26, akurikiranweho kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, aho yafashwe atambaye agapfukamunwa, hanyuma yandika ubutumwa kuri Twitter ko yafashwe arengana.

Ukwekwaho icyaha yafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu, kuri iki Cyumweru tariki 12 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera avuga ko Hamuli Ruben utuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, yari yagiye mu karere ka Rubavu gufata amashusho y’ubukwe.

Akomeza avuga ko yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko atumva uburyo umuntu agura ikintu yajya kukirya Polisi ikamufata ngo amanuye agafukamunwa, hanyuma ngo bamushyize mu modoka asanga amategeko yo kwirinda COVID-19 atakurikijwe.

Yakomeje ati "Ibyo Hamuli Ruben yanditse ntabwo ari ukuri ndetse biriya bifatwa nko gukwirakwiza ibihuha hifashishijwe imbuga nkoranyambaga agamije kwangiza isura ya Polisi y’u Rwanda. Ubwabyo rero ni icyaha, niyo mpamvu agomba kubikurikiranwaho."

Hamuli amaze kwerekwa ubutumwa yanditse, yemeye icyaha ndetse anagisabira imbabazi. Avuga ko yabitewe n’imyumvire mike ndetse n’umujinya kuko atatekereje ku ikosa yakoze, ahubwo akumva ko abapolisi bamurenganyije.

Yanavuze ko yabikoze mu rwego rwo kwirengera mu kazi ke, kugira ngo abakoresha bamwohereje gufata amashusho y’ubukwe batazamufata nabi.

Hamuli yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi, kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ingingo ya 39 ivuga ko umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa agatangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .