Polisi yasubukuye gahunda yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ihera ku bikora ubucuruzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Guhera tariki ya 4 Kanama 2020, Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizasubukura gahunda yo gusuzuma ibinyabiziga ariko hazaherwa ku binyabiziga bikora imirimo y’ubucuruzi gusa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko gusuzuma ubuziranenge bizakorerwa imodoka zitwara abagenzi ndetse n’imitwaro.

Yagize ati "Mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ikigo gisuzuma ubuziranenge kizahera kuri bisi nini zitwara abagenzi ndetse n’into ndetse n’amakamyo atwara ibicuruzwa."

CP Kabera yakomeje avuga ko abantu batunze ibyo binyabiziga byavuzwe haruguru bari barishyuye mbere y’icyorezo cya COVID-19 ntabwo bazongera kwishyuzwa.

Muri Werurwe uyu mwaka ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyari cyarahagaritse gutanga serivisi mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

CP Kabera yagize ati "Abantu bari barafashe imyanya yo gusuzumisha ibinyabiziga bakanahabwa gahunda bazahabwa amahirwe yo gusuzumirwa imodoka kandi ntibazishyuzwa bundi bushya."

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19, ndetse no kurinda abakozi bacyo n’abazajya kwaka serivisi mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta.

CP Kabera yasabye abazagana iki kigo kuzubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho bagomba kuzajya bambara agapfukamunwa kandi neza, kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza ndetse no kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .