Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 2 Mutarama 2017 cyari kigamije kugaragaza ishusho nyayo y’uko umutekano wari uhagaze mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2016.
Ahagana saa cyenda z’ijoro z’itariki 30 Ukuboza, nibwo umunyamategeko Nzamwita Ntabwoba Toy, yarashwe arapfa ubwo yavogeraga bariyeri iri hafi y’amasangano y’umuhanda wo kuri KBC ku Kacyiru ndetse ashaka no kugonga umupolisi wageragezaga kumuhagarika, nkuko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwabitangaje.
CP George Rumanzi yavuze ko ibyo byakozwe kuko nta yandi mahitamo polisi yari ifite kuri uwo muntu, ivuga ko watwaraga imodoka ku muvuduko ukabije kandi wari wanze kubahiriza amabwiriza yari yashyizweho n’inzego z’umutekano.
Ati “Icyabaye rero ntabwo ari ugukoresha intwaro mu buryo bwo guhubuka, ahubwo byakoreshejwe kuko ari bwo buryo bwari busigaye kuko uyu muntu wari utwaye; icya mbere turebye amasaha, hari nijoro, ibyapa bimuhagarika yarabigonze, umupolisi wahagazemo kugira ngo amwereke nawe yari amugonze Imana ikinga ukuboko.”
“Icyo gihe umupolisi yari asigaje ikintu kimwe cyo kubuza iyo modoka itazwi icyo yikoreye, uyirimo n’icyo yari agamije, itubahirije ibyo byose twavuze, kandi yari igamije kujya ahantu twahaye umutekano by’umwihariko, icyari gisigaye rero kwari ugukoresha intwaro.”
Yavuze ko imodoka zakunze gukoreshwa n’abagizi ba nabi bagamije guhungabanya umutekano haba mu karere u Rwanda ruherereyemo no ku Isi muri rusange, akemeza ko icyo Polisi yagerageje ari ugukumira hakiri kare ngo hatagira ikindi kibi cyaba.
CP Rumanzi yongeyeho ko mu rwego rwo kurindira umutekano Abanyarwanda mu minsi mikuru, hakajijwe umutekano ahantu hose haberaga ibikorwa by’myidagaduro, harimo kongera abapolisi ahantu ibyo bikorwa byaberaga, nko mu tubyiniro, mu nsengero n’ahandi.
Yavuze ko by’umwihariko kuri Kigali Convention Center haberaga ibitaramo bitandukanye ho hagiye hashyirwaho ibyapa byo mu mihanda biyobora abakoresha inzira, hongerwamo n’ibifunga umuhanda bibuza cyane ibinyabiziga gutambuka ari ko ngo Nzamwita we yabinyuzemo yiruka.
Uretse Me Nzamwita, mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, hafi y’iyi nyubako kandi harasiwe indi modoka y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30, nawe wagonze ibyapa bibuza gutambuka polisi yari yashyize mu muhanda hafi y’ahazwi nka KBC ndetse ashaka kugonga n’abamuhagarikaga, gusa we yaje gutabwa muri yombi.
CP Rumanzi yaboneyeho kwibutsa abashoferi kujya barushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda no kumvira amabwiriza aba yashyizweho n’abashinzwe umutekano.

TANGA IGITEKEREZO