Polisi yerekanye babiri bakekwaho gukora diplôme na permis z’impimbano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Kanama 2019 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yerekanye Kamali Sylver w’imyaka 27 ukora ibijyanye na fotokopi y’inyandiko zitandukanye na Mutungirehe Emmanuel, bafungiye kuri Sitasiyo ya Kimironko bakekwaho gukora inyandiko mpimbano zitandukanye.

Imbere y’Itangazamakuru, Kamali yavuze ko ku bwo gushaka ubuzima, aho yashyize amafoto y’inyandiko z’abantu muri mudasobwa (scanning), agasiba amazina yabo n’indi myirondoro, ubundi akandikaho amazina y’abamusaba ibyangombwa badashobora guhabwa n’inzego zibishinzwe.

Avuga ko yabikoranaga ku bwo gushaka amafaranga yo kwishyura inzu ariko umugore we bamaranye amezi abiri bashakanye, yari yarabimubujije undi akinangira.

Ati "Ndasaba imbabazi rwose". Akimara kuvuga aya magambo yahise asuka amarira ahamagara umupolisi ngo ajye kumusabira imbabazi umugore we.

Mugenzi we Mutungirehe w’umumotari w’imyaka 34, yemera ko yitabaje Kamali akamukorera inyandiko mpimbano inshuro zirenze imwe, akazishyira umuntu uhora azimusaba ukorera mu mujyi rwagati wa Kigali.

Ati"Nari nshyiriye uwo muntu impushya zo gutwara abantu (impushya z’impimbano), agiye kumpa amafaranga abantu baraza baramfata banansaba kubereka umuntu uzinkorera, baranzanye ndamubereka, ni uko badufashe".

Aba bagabo bavuga ko uwakoraga ibyangombwa bihimbano yahabwaga amafaranga ibihumbi bitanu kuri buri cyangombwa, uwajyaga kubicuruza agahabwa ibihumbi icumi mu bo yabigurishijeho.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP, Umutesi Goretti, ko mu nyandiko mpimbano Kamali akekwaho gucura, harimo impamyabumenyi (diplôme) impushya zo gutwara ibinyabiziga (permis), n’impushya z’ubwikorezi.

Ati "Ni abaturage baduhaye amakuru ko hari inyandiko mpimbano zirimo gukwirakwizwa n’abantu, nyuma y’aba bafashwe sinakwemeza cyangwa ngo mpakane ko haba hari abandi ".

Polisi mu Mujyi wa Kigali ifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), banagaragaje zimwe muri fotokopi z’inyandiko n’ibyangombwa by’abantu basanganye Kamali, bakeka ko na byo ari ibyiganano.

CIP Umutesi akomeza avuga ko ba nyiri ibyo byangombwa baza gushakishwa kugira ngo hakorwe iperereza ku bijyanye n’ireme ryabyo.

Ingigo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, hamwe n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni eshatu ku bantu bakora inyandiko mpimbano.

Abakekwaho gukora impapuro mpimbano zirimo na permis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza