Prof Kalisa Mbanda asanga hakenewe amasomo yihariye ku barimu bigisha amateka y’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Mata 2018 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yavuze ko abarimu bigisha amateka bakwiriye guhabwa amahugurwa yihariye bagasobanurirwa byimbitse amateka y’u Rwanda kugira ngo nabo babashe kuyasobanurira neza urubyiruko.

Prof Mbanda yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Mata 2018, mu kiganiro kivuga ku mateka ya Jenoside n’ibibwa ry’urwangano mu Banyarwanda, cyahuje abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ab’Ikigo cy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’ab’icy’Imisoro n’Amahoro.

Mbanda yavuze ko abarimu bigisha amateka y’u Rwanda usanga batayazi neza, bigatuma abasoza amashuri bayarangiza badasobanukiwe amateka kandi nabo harimo abazajya mu mwuga wo kwigisha.

Yatanze urugero rw’aho abantu muri iyi minsi usanga bazi amateka y’abavugwa muri Bibiliya cyane kurusha uko bazi ayaranze abami b’u Rwanda.

Ati “Bikwiriye kujya mu burere, abigisha bakabyiga kugira ngo babyigishe kandi bikajya mu ngeri zose z’abiga n’abigisha kuko biragaragara ko abarimu benshi batabizi. Nta wigisha icyo atazi. Nkuko habaye gahunda yo kwigisha abarimu b’Icyongereza, hakwiye kuba gahunda yigisha abigisha amateka, amayira u Rwanda rwanyuzemo, ibyiza, ibibi kugira ngo urubyiruko rugire icyo rusigarana.”

Prof. Mbanda kandi yavuze ko abantu bakwiye kubohoka bakaganira amateka y’u Rwanda, kabone nubwo byaba kuvuga ku by’amoko ari nayo yabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twemera ko icyo kintu cy’amoko cyabagaho mbere ariko kitigeze giteranya Abanyarwanda ahubwo bari bakiri bonyine ubukoloni butaraza gushyiraho umuriro ngo bubushyire ku ikarita ndangamuntu kugeza aho bibereye intandaro yo kwangana.”

Yakomeje agira ati “Abantu bagomba kubivuga, batabivuze se ni nde wabivuga, batabibwiye urubyiruko ni nde wabirubwira? Ni byiza ko twibohora tukajya tubyita izina ryabyo kugira ngo tumenye ibyiza n’ibibi byabyo; ibyiza tubihe imbaraga, ibibi tubyirinde.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye no kumenya gusesengura ibyo bigishwa, ibirimo kubeshya bakabyirinda kugira ngo bitazongera kugeza u Rwanda habi.

Yatanze urugero rw’aho mbere ya Jenoside, Abahutu bigishwaga ko Abatutsi ari babi, ko Abamikazi b’Abatutsi bahagurukiraga ku maguru y’Abahutu nyamara nta kimenyetso na kimwe kibyerekana cyangwa ngo bagaragaze umubyeyi ufite umwana we wapfuye muri ubwo buryo.

Yavuze ko inyigisho nk’izo zikwiye kwamaganwa ariko n’uzumvise akabanza kuzisesengura.

Ikiganiro aba bakozi bahawe gikurikira ibindi bitandukanye bahatangiwe muri iki cyumweru cy’icyunamo, bigaruka ku mateka y’u Rwanda, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu ndetse n’ubudasa bw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka zayo.

Prof Kalisa Mbanda yavuze ko hakenewe amasomo yihariye ku barimu bigisha amateka y’u Rwanda
Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ab’Ikigo cy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’ab’icy’Imisoro n’Amahoro basobanuriwe amateka ya Jenoside n’ibibwa ry’urwangano mu Banyarwanda
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro (ibumoso) na Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imisoro n'Amahoro (RRA), Richard Tusabe mu bayobozi bitabiriye ibiganiro
Abitabiriye ibiganiro babigizemo uruhare binyuze mu bibazo no gutanga ibitekerezo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Charles Munyaneza

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .