Prof Laurent Nkusi wabaye Minisitiri na Senateri yasezeweho mu cyubahiro (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Prof Laurent Nkusi wigeze kuba Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane, nyuma yo kwitaba Imana.

Nkusi yitabye Imana ku wa 18 Gicurasi ku myaka 70, azize uburwayi.

Kumusezeraho bwa nyuma byabereye iwe mu rugo mu Karere ka Gasabo, mu muhango witabiriwe n’inshuti, umuryango n’abo bakoranye mu nzego zitandukanye.

Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950 yabaye mu buyobozi bukuru bwa Leta mu myanya itandukanye kuko hagati ya 1976 na 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yigisha ubuvanganzo n’indimi.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yari muri Guverinoma nka Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije aho yavuye agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kugeza mu 2008.

Guhera mu 2009 kugera mu 2011 yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK, aho yavuye yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko atorewe guhagararira amashuri makuru na za kaminuza muri Sena, umwanya yavuyemo manda ye irangiye umwaka ushize.

Yitabye Imana ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ku biga master’s.

Umubiri wa Prof Nkusi wasezereweho iwe mu rugo mu Karere ka Gasabo
Inshuti n'umuryango basezeye kuri Nkusi
Ni umuhango wakozwe hubahirijwe amabwiriza yo kurwanya Coronavirus
Nkusi yitabye Imana ku myaka 70
Inshuti n'umuryango basezera kuri Prof Nkusi
Abantu bari bicaye bahanye intera hagati yabo
Bernard Makuza yaherekeje Nkusi bakoranye muri Sena
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard
Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye
Prof Laurent Nkusi wabaye Minisitiri na Senateri yasezeweho mu cyubahiro ku wa Kane w'icyumweru gishize
Umuryango wa Nkusi umusezeraho bwa nyuma
Umubiri wa Prof Nkusi ugezwa hanze, ahakoraniye abitabiriye kumuherekeza bwa nyuma
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis Jean Bosco Ntagungira, asabira umugisha Prof Nkusi
Senateri Mukakalisa Jean d’Arc atanga ubuhamya kuri Prof Nkusi Laurent
Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo yatanze ubuhamya bw'uko yakoranye na Prof Nkusi haba muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, muri Guverinoma no muri Sena

Amafoto: Gift Munyarugerero


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .