Prof Nkusi yashyinguwe, hagaragazwa ubutwari bwe n’ibikomere yari amaranye imyaka 26 (Amafoto & Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Inyangamugayo, umugabo wubahirizaga igihe, intiti, umuntu wakundaga gusoma ibitabo, yose ni amagambo inshuti, umuryango n’abakoranye na Prof Laurent Nkusi bahurizagaho mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

Prof Nkusi yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi azize uburwayi yari amaranye igihe, ku myaka 70.

Yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane mu muhango wabereye mu rugo rwe mu Karere ka Gasabo, mbere yo gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Prof Nkusi yagaragajwe nk’umuntu wakundaga gusoma cyane, ku buryo mu nzu ye huzuye ibitabo kugeza n’aho yararaga, akagira ibiro bibiri mu nzu birimo ibitabo bishobora kugera mu bihumbi 30, birunze muri etajeri umunani.

Yitabye Imana mu mahoro

Umugore wa Prof Nkusi, Safi Françoise, yavuze uburyo Nkusi yamubereye umugabo mwiza kugeza batandukanyijwe n’urupfu. Bashakanye ku wa 8 Mutarama 2000, nyuma y’uko umugore wa mbere wa Prof Nkusi, Benegusenga Germaine yishwe muri Jenoside hamwe n’abana batatu, hagasigara babiri b’impanga.

Mu 2015 Nkusi yarwaye, ajya kwa muganga bamusuzumye basanga arwaye diabète n’umutima, ntiyacika intege akomeza akazi nk’ibisanzwe. Icyo gihe yari umusenateri.

Mu mwaka ushize ngo yagiye kwivuza mu Bubiligi, ariko ntibagira ikintu gikomeye bamufasha, akajya arwara ubundi akoroherwa.

Umugore we yakomeje ati "Ku wa Gatandatu nibwo yarembye tujya gushaka rendez-vous muri Faisal, ku Cyumweru mbona aracika intege cyane ndavuga ngo ntabwo twamurarana, tumujyana kwa muganga, iby’Imana ntawe ubimenya, nta bitaro yigeze yinjiramo, yapfuye akiri ahakirirwa indembe."

Ngo yajyaga avuga ko akeneye kuzapfa ntawe aruhije, kandi ngo kugeza apfuye yari akikorera ibintu byose, keretse agiye gupfa nibwo umugore we yamuhagurukije.

Umwe mu bana be b’imfura b’impanga, Dushime Lise, yavuze ko Se yari umunyakuri, akanga amatiku cyangwa guca ibintu ku ruhande. Gusa yari umuntu ngo ubana n’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yamwiciye umugore wa mbere n’abana.

Yanashimye Imana ko Nkusi yagiye abonye umwuzukuru we kuko yashingiwe mu mwaka ushize.

Yakomeje ati "Yakoze icyo yagombaga gukora, yari umugabo w’intwari, umugabo wihangana."

Abakoranye na we bamuvuze imyato

Senateri Mukakalisa Jean d’Arc wari uhagarariye Sena, yavuze ko kubura umubyeyi n’umugabo w’imfura nka Prof Nkusi nta we bitashengura, ku buryo Sena yifuriza umuryango we gukomera, ntuheranwe n’agahinda.

Ati “Itabaruka rya Laurent Nkusi ni igihombo gikomeye ku muryango we no ku gihugu, tubuze imfura yubahirwaga ubuhanga bwe, gushyigikirana no guca bugufi.”

Yavuze ko igihe nk’iki ari icyo gushima uruhare rwe mu mateka y’iki gihugu, kandi abakoranye na we muri Sena ari abahamya b’ubwitange n’ubuhanga bwamurangaga.

Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko Nkusi bamenyanye cyane mu 1996 ubwo bombi bigishaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ariko Nkusi yari aharambye kuko ubwo Ntawukuriryayo yatangiraga kuhiga mu 1981, undi yari ahamaze igihe.

Baje kuba inshuti zikomeye bakorana muri Kaminuza, muri Guverinoma no muri Sena, bagera aho umwe yita undi Laurentus undi akaba Damascus.

Ntawukuriryayo yavuze ko muri Sena, Nkusi yari umuntu utanga ibitekerezo bikomeye ku buryo nk’iyo bahabwaga dosiye yo kwigaho, byakorwaga neza cyane kandi akaba umuntu ushoboye gusesengura.

Ati “Nkusi yatumaga imikorere yacu imera neza muri komisiyo, nkabimukundira.”

Yatahanye agahinda

Amb Dr Joseph Nsengimana wari inshuti ikomeye ya Nkusi, yavuze ko u Rwanda rubuze umuhanga we yagereranyaga na Musenyeri Alexis Kagame cyangwa Rugamba Cyprien.

Ati “Ni umuntu wari ufite ubuhanga bwagutse cyane, nta gice cy’ubuhanga yihezagamo. Iyo urebye abantu babanye na Nkusi bakaganira na we, bakajya inama na we, na we yari asangiye na Kagame cyane cyane amateka y’iki gihugu, yari ayazi, yari asangiye na we ubushishozi, gusesengura akimbika akagera kure, yari asangiye na we gufata mu mutwe, kutibagirwa.”

Yagarutse ku bucuti bwihariye bumaze imyaka 42 kuko bamenyanye mu 1978 ubwo yari avuye mu buhungiro agiye kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, asangamo Nkusi wari umazemo imyaka ibiri.

Yakomeje ati “Kuva icyo gihe twabanye nk’inshuti, twabanye nk’abavandimwe. Twabanye mu byishimo by’imiryango yacu, ari i Butare, i Nyakinama, ari abo twashakanye, Germaine na Bernadette bari inshuti cyane, basangiye ndetse no gusenga.”

Mu mateka yabo ngo muri Kaminuza banasangiye ibihe byo gutotezwa bya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu biza kuba bibi bigeze muri Jenoside.

Dr Nsengimana yavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, Nkusi yari mu Bufaransa ariko umugore we Benegusenga Germaine yari i Huye n’abana be, mu gihe Nsengimana we yari i Kigali, ndetse aza kwihisha muri CND.

Yakomeje avuga ku mugore we ati “Ku itariki ya 8 Mata nibwo twavuganye bwa nyuma, ariko kuri uwo munsi yashoboye kugera i Butare kwa Nkusi. Yarahagumye kugeza ku wa 21 Mata. Mu mugoroba bishe Germaine, we yari mu nzu y’inyuma Germaine ari mu nzu y’imbere, yumvise ibirimo biba imbere aratoroka n’umwana w’imfura wa Nkusi [Clarisse], babicana n’umugore wanjye n’abana babiri. Ibyo rero twarabisangiye.”

Nubwo bahuye n’ayo mage ariko ntibaheranwe, kuko nyuma ya Jenoside bombi biyubatse bongera gushaka abagore.

Amb Nsengimana yakomeje ati “Nkusi aragiye ariko asize urubyaro, urwo rubyaro ruzakorera u Rwanda ruruteze imbere.”

Kugeza ubu ngo Nkusi ntabwo yigeze amenya irengero ry’abe bishwe aho babaga i Cyarwa mu Karere ka Huye ngo abashe kubashyingura mu cyubahiro, ibintu byamuteye agahinda gakomeye.

Kugeza ku munsi w’urupfu rwe, Nkusi ngo ’’yagendanaga igisebe ku mutima cyamushenguye, ku buryo yababaraga ntavuge.”

Umwe mu bana be b’imfura, Dushime Lise, yavuze ko amateka ya Jenoside yakomerekeje se ku rwego rukomeye.

Yakomeje ati “Byatumaga aceceka ntavuge ibintu byinshi. Hari ibintu byinshi nka biriya ntabyo nari nzi, mbimenye nonaha ko Clarisse yari ari kumwe na Bernadette, mbimenye nonaha kuko papa ntabwo yashakaga kubijyamo cyane, yabicaga hejuru gusa akatubwira ngo tujye kwibuka, natwe tukagenda.”

Yapfuye adakorewe umunsi mukuru

Ubwo yizihizaga imyaka 70 ku wa 20 Werurwe, umuryango wa Nkusi ngo wateganyaga kumukorera umunsi mukuru, ndetse na we yumvaga ari ibintu bikwiye.

Gusa ubwo igihe cyari cyegereje nibwo Coronavirus yahise igera mu Rwanda bituma ibikorwa byinshi bifungwa, ibyo bateganyaga byo gutumira inshuti byimurirwa umunsi ibintu bizaba byabaye byiza.

Dushime yakomeje ati "Papa yaravugaga ngo nyuma ya COVID-19 azatumira inshuti, ba Nsengimana, yumvaga azakora umunsi mukuru kuko imyaka 70 yumvaga ari ibintu bidasanzwe bitewe n’ibyo yanyuzemo."

Banabihuje n’uko umunsi umunsi mukuru we wabaye, bamusezeraho bwa nyuma kuko yitabye Imana.

Nkusi yakoze mu myanya itandukanye aho yabaye Umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutaka n’Ibidukikije, Minisitiri w’Itangazamakuru, Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha Ubuhinzi, Uburezi n’Ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK; aba Senateri kugeza mwaka ushize; yitabye Imana yari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyiriciro cya Master’s.

Umubiri wa Prof Nkusi wasezereweho iwe mu rugo mu Karere ka Gasabo
Abantu bari bicaye bahanye intera hagati yabo
Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye
Bernard Makuza yaherekeje Nkusi bakoranye muri Sena
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard
Prof Laurent Nkusi wabaye Minisitiri na Senateri yasezeweho mu cyubahiro ku wa Kane w'icyumweru gishize
Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo yatanze ubuhamya bw'uko yakoranye na Prof Nkusi haba muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, muri Guverinoma no muri Sena
Amb Dr Joseph Nsengimana yababajwe no kubura inshuti ye Prof Nkusi
Murumuna wa Prof Nkusi yavuze uburyo yaharaniye ko abana bose mu muryango biga, abadafite amikoro akabagoboka
Abana ba Prof Nkusi mu muhango wo guherekeza umubyeyi wabo
Dushime Lise yavuze ko Se yari umuntu w'inyangamugayo
Umwana wa Prof Nkusi witwa Alice bakunze kwita Ciella, yavuze ko umubyeyi wabo yabasigiye inshingano zo kwita kuri nyina basigaranye
Safi Françoise yagaragaje ko umugabo we Prof Nkusi yabaye intwari
Safi Françoise yashimiye umugabo we ku gihe bamaranye, avuga ko yumvaga basigaranye indi myaka icumi imbere

Amafoto: Gift Munyarugerero

Video: Mushimiyimana Azeem


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .