RDF igiye kuganuza Abanyarwanda ku mateka akomeye arimo ’opérations’ zihariye yakoze

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 06:28
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano Gen James Kabarebe, yavuze ko harimo kwandikwa amateka agaruka ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda, bizagera kuri benshi bakeneye kumenya amateka menshi kuri RDF, n’ibikorwa binyuranye bya gisirikare yagiye yoherezwamo.

Gen Kabarebe yabivugiye kuri Televiziyo Rwanda, mu kiganiro yagezaga ku banyarwanda batuye ku mugabane wa Aziya, Uburasirazuba bwo hagati na Pasifika. Umwe mu bacyitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, yabajije niba Gen Kabarebe yabaganiriza kuri ’opération’ Kitona.

Iyi ntambara ifite imizi mu 1996 ubwo hatangizwaga urugamba rwo kubohora icyari Zaïre yayoborwaga na Mobutu Sese Seko. Yakuweho ubutegetsi bufatwa na Laurent-Desiré Kabila.

Hari ku itariki 4 Kanama 1998 ubwo Itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda, ahanini bari biganjemo abo muri batayo ya 19 bayobowe na Gen. James Kabarebe (icyo gihe yari Colonel) bashoboye kwigarurira Ikibuga cy’Indege cya Kitona.

Ikibuga ndetse n’Ikigo cya Gisirikare cya Kitona biherereye mu bilometero 1500 uvuye i Goma no mu bilometero 320 uvuye mu Mujyi wa Kinshasa.

Gen Kabarebe yavuze ko icyo gitero kirimo ibintu byinshi atabasha gusobanura mu mwanya ikiganiro cyari gifite, ariko ko mu minsi iri imbere bazabasha kubisoma bagacurura.

Yagize ati "Opération Kitona iri mu mateka amwe ariho yandikwa, hari amatsinda ahari mu ngabo z’igihugu ariho yandika amateka yose ya RPA, ya RDF, yo kubohora igihugu cyacu, ni byinshi cyane. Bazabyandika, bizajya hanze rwose, operation Kitona azayibona, kuyivuga ubu byagorana.”

Amakuru yemeza ko umunsi aya makuru azaba yamaze gushyirwa hamwe akandikwa ndetse akemeranywaho n’inzego bireba, azafungurirwa buri wese. Ntabwo igihe azashyirirwa hanze kiremezwa.

Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kwibohora, na we kuri uyu wa Gatanu yavuze ko ibyo yabonye mu rugamba birimo kwandikwa, nubwo igikorwa kirimo gufata umwanya munini kuko gihurirana n’ibindi byinshi.

Yabwiye urubyiruko ati "Kwandika aya mateka nibyo. Navuga ko byatangiye, kwandika ibitabo cyangwa iki, ntabwo ari umwuga wanjye, ntabwo mbizobereyemo, hari ababishoboye ariko ntibyambuza kugerageza kuko ibijya mu bitabo nibyo mfite kurusha kwandika ibitabo. Ubwo rero tuzakorana n’ababizi, badufashe gushyira hamwe ibitekerezo, amateka, ibikorwa byakozwe muri iyo nzira."

Yashimangiye ko ubushake buhari, kandi icyifuzo ari uko hatazaba handikwa amateka ye gusa, ati ”nifuza ko byashingira ku bandi nabo twagendanye muri urwo rugendo, nabo bakagira ibyo bibutsa cyangwa ibyo batangaho umusanzu,”

Ibyo bihurirana n’umushinga wo gutunganya uduce tubumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu. Mu 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo, hatangije umushinga w’ubukerarugendo bukorerwa mu nzira z’urugamba rwo kubohora igihugu, Liberation History Tourism Trail. Ni urugamba rwabaye hagati yo ku wa 1 Ukwakira 1990 - 4 Nyakanga 1994.

Ahantu 44 mu turere dutandatu mu gihugu hamaze kwemezwa na RDF nk’ahantu hakwifashishwa mu bukerarugendo bw’urugamba rwo kubohora igihugu. Utwo duce ngo haje no gutangwa ubujyanama ko hongerwaho agace ka Nkana.

Mu 2019 RDB yifashishije impuguke zo gukora inyigo kuri twa duce, haza kugaragazwa umunani twihariye mu mateka yo kubohora igihugu, utwo ni Kagitumba, Shonga, Mulindi, Mukarange, Musanze, Urugano, Sende na Gikoba.

Utwo duce tugomba gutunganywa mu mushinga uzatwara miliyari 4 Frw, harimo igishushanyo cya gihanga, kugura ubutaka, kubaka no kumenyekanisha ibikorwa, ukazakorwa mu byiciro bitatu guhera mu 2020-2024.

Gen Kabarebe yavuze ko iyo gahunda ari ingirakamaro, kuko izafasha abanyarwanda kwiga amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, ikanasigira amasomo menshi cyane cyane urubyiruko.

Yakomeje ati "Ibyo byose ni amateka azaba ahari agaragazwa, ibyo rero amashuri azabiheraho kuko bizaba byanditswe, babyigishwe, ariko nubu birigishwa mu matorero n’ahandi hose, ayo mateka arigishwa kandi azakomeza kwigishwa, ni na ngombwa kuko urugamba rwo kubohora igihugu rwaratangiye, ni urugendo rurakomeza, ntabwo ruzigera ruhagarara."

Biteganyijwe ko mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga wo kubaka ingoro z’urugamba rwo kubohora igihugu hazatunganywa ibice birimo Gikoba, Shonga na Mulindi, kizuzura mu 2021.

Gen Kabarebe yari mu kiganiro hamwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta (hagati), kiyoborwa na Mukamabanao Gloria ukora muri RBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .