00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REB yasabye abarimu gutinyuka bakavuga icyongereza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 August 2016 saa 09:50
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) cyasabye abarimu kugerageza gutinyuka bakavuga Icyongereza mu rwego rwo kwirinda ko bazacyibagirwa kubera kutagikoresha nyuma y’amahugurwa yacyo baba bahawe.

Umuyobozi wa REB, Gasana Janvier yabivuze kuri uyu wa Kabiri ubwo yafunguraga amahugurwa y’iminsi 19 y’abarimu bahugura abandi mu kwigisha Icyongereza(Mentors), amahugurwa yabereye mu ishuri rya Tumba College of Technology.

Yagize ati "Turimo turabamenyereza icyo kintu ngo bigirire icyizere, n’uko gutinyuka badategwa, batishisha. Mwabonye ko mu minsi mike bamaze aha mu by’ukuri benshi muri bo batangiye gutinyuka kuvuga, niba hari n’amakosa bakora mu kuvuga, ururimi ruza iyo urwiga, urumenya, ukora amakosa bugacya ukayakosora."

Gasana avuga ko imbogamizi za bamwe zo kuba batazi kuvuga Icyongereza zamarwa n’uko bakwiha umuhigo y’uburyo uru rurimi barumenya.

Ati "Ikindi nababwiye ni ugufata umuhigo mu gihe bazaba barangije amahugurwa, icyo bagiye gukoresha ibyo bize ni igiki? Ntabwo ari uguhugurwa none ho ugataha gusa ugakomeza nk’uko wari umeze. Ni ukugerageza kubikoresha ugarutse mu ishuri ryawe. Nka kimwe nababwiraga, kwari ukuvuga ngo ntushobora kugenda ugashyiraho umuhigo uti igihe cyose nzaba ndi mu mbago z’ishuri nzagerageza njye mvuga ururimi rw’icyongereza gusa niyo ntaba ndi mu ishuri kugira ngo nkomeze ndwimenyereze ntirugende ariko kandi ntoze n’umwana ko uwo muco uhari."

Niba mwarimu atazi kuvuga Icyongereza, umunyeshuri we byifashe bite?

Mu gusubiza iki kibazo, umuyobozi wa REB yavuze ko hakiri urugendo, ariko hari byinshi byakozwe kugirango mwarimu amenye Icyongereza kuva mu mwaka wa 2009 ubwo Igifaransa cyasimburwaga n’Icyongereza nk’ururimi rwigishwamo guhera mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Ati “Nta kindi gitangaza twakora kugirango umwarimu utazi Icyongereza mu gitondo bucye yakimenye. Icyo dukora ni ukugerageza kukibigisha kuko icyo utazi mu burezi ukimenya ari uko wakize, kandi uko twari tumeze muri 2009 iyi gahunda igishyirwaho ndahamya ko atari ko tumeze uyu munsi. Intambwe iragenda iterwa kandi ni ibintu bituraje ishinga kubona abarimu basobanukiwe ururimi bigishamo kuko intwaro ya mbere ya mwarimu ni ururimi.”

‘Ntitwanga kuvuga Icyongereza, ahubwo ntitukizi’

Abarimu batandukanye baganiriye na IGIHE, bavuze ko ibyo REB ivuga byumvikana, ariko kandi ngo bafite imbogamizi.

Umwe muri bo yagize ati “Nta wanze kuvuga Icyongereza, ahubwo inzitizi abenshi dufite nuko tuzi ikibonezamvugo ariko kuvuga bikatugora. Twumva rero amahugurwa nk’aya agiye aba kenshi byadufasha.”

Izindi mbogamizi aba barimu bagaragaragaje ni izijyanye n’amasaha menshi bakora, kandi batayehemberwa. REB ikaba ivuga ko iki kibazo kizwi kandi batangiye kugikemura.

Mineduc ku bufatanye na Kaminuza ya Hartford muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, yashyizeho gahunda izamara imyaka 10 yiswe ‘Rwandan Teacher Education Program (RTEP’ aho abarimu bo muri iyo kaminuza baza guhugura abarimu bo mu Rwanda ku bijyanye n’imivugire, imyigishirize, gukemura amakimbirane hamwe n’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2014, abarimu bahugura abandi ‘Mentors’ bagera kuri 720 bamaze guhugurwa mu gihugu hose.

Gasana Janvier, Umuyobozi wa REB
Amahugurwa yitabiriwe n'abarimu bagera kuri 500
Abarimu bavuga ko kutavuga Icyongereza ari uko batakizi
Abarimu batandukanye mu mahugurwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .