REG yakanguriye abatuye kure y’imiyoboro y’amashanyarazi gukoresha imirasire y’izuba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mutarama 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ikomeje gukangurira abatuye kure y’imiyoboro y’amashanyarazi gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu ngamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zizafasha kugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose bitarenze umwaka wa 2024, harimo no gukoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro munini, aya arimo n’akomoka ku mirasire y’izuba.

Mu gihe kugeza imiyoboro y’amashanyarazi mu duce twose mu gihugu bishobora gufata igihe, hari uduce twagenewe kuzahabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro munini ibi bikazaba igisubizo kizafasha kugera ku ntego igihugu kiyemeje.

REG yatangiye gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage batuye mu bice byagenewe guhabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari kwitabira kugura no gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba na bo bakiteza imbere.

Mu bukangurambaga bwakorewe mu Kagari ka Bihembe, Umurenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango ku wa 29 Mutarama 2020, abaturage bagaragarijwe ibyiza by’aya mashanyarazi ndetse bashishikarizwa kwitabira kuyafata.

Aya mashanyarazi kuyabona no kuyashyira mu ngo iwabo birihuta kandi ntibigoye, igisabwa ni ukumva ko ari amashanyarazi meza, kandi hari ibyo yakora nk’ayo ku muyoboro rusange.

Abatishoboye batabonera amafaranga icyarimwe yo kwishyura umurasire, basobanuriwe umushinga ukorera mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo utera inkunga abatishoboye ukabunganira mu bwishyu bityo bagashobora gucana bakava mu icuraburindi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Bwama wakorewemo ubu bukangurambaga, Mbonimana Alexis yasabye abaturage kwitabira iyi gahunda kuko igamije iterambere.

Yagize ati “Iri ni iterambere turimo kugezwaho kugira ngo twese tube ahabona. Ntimukwiye kuba ahantu hateye ipfunwe kubera umwijima, ahubwo mukwiye kuba ahantu habona, aho abana bashobora kwiga amanywa n’ijoro bityo bashobore gutsinda neza”.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ubu bukangurambaga bavuze ko bishimiye ko bagiye kuva mu icuraburindi.

Mukandamage Eline utuye mu Kagari ka Bihembe avuga ko bashimira Leta ibifuriza kugera aheza.

Yagize ati “Tubyakiriye neza rwose natwe turifuza kuva mu icuraburindi. Uyu mudugudu wacu twese nitubona ducanye bizatunezeza. Iyo tugiye tukagera ahandi umuriro uri habona, wumva wahigumira, ariko wabona uhavuye ugiye gusubira muri wa mwijima, ukumva agahinda karakwishe”.

Uwitwa Nyirankwano Félicité nawe yavuze ko yishimiye kuzajya akanda ku rukuta urumuri rukaza nijoro.

Ati “Ngiye gufata umurasire muto kuko njye mba njye nyine dore ndakecuye nta mwana ngira, noneho nanjye njye ndeba nijoro nkanze ku rukuta. Buri wese arafata umurasire ujyanye n’ubushobozi bwe. Iri ni iterambere rwose. Urumva kuva mu mwijima ukajya mu mucyo bivuze ikintu kinini”.

REG ivuga ko mu Rwanda ingo zisaga 52.8% zifite amashanyarazi. Izisaga 14.3% muri zo zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Uwitwa Nyirankwano Félicité nawe yavuze ko yishimiye kuzajya akanda ku rukuta urumuri rukaza nijoro
Umuyobozi w’Umudugudu wa Bwama wakorewemo ubu bukangurambaga, Mbonimana Alexis
Umukozi wa REG mu ishami ry’ingufu zidafatiye ku muyoboro mugari, Muhire Jean Claude, ubwo yasobanuriraga abaturage ibyiza byo gukoresha imirasire y'izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza