RRA yashimiye abasora neza, igaragagaza COVID-19 nk’intandaro yo kudakusanya imisoro yari yiyemeje (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Ugushyingo 2020 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyashimiye abasora babaye indashyikirwa mu mwaka w’imari wa 2019/2020, kinaboneraho kugaragaza ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye kidakusanya imisoro n’amahoro ku kigero cyari cyihaye kuko cyinjije miliyari 1516 Frw mu gihe cyari cyiyemeje gukusanya miliyari 1589 Frw.

Ni ku nshuro ya 18, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyashimiye abasora bahize abandi, mu muhango wabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2020.

Witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana; uw’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya; uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase; Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere ( RDB), Clare Akamanzi n’abandi.

Muri uyu muhango hahembwe abasora 34 bari mu byiciro bitandukanye, birimo abasora banini, abasora bato n’abaciriritse. Hanashimiwe kandi abatanze neza imisoro y’inzego z’ibanze n’abasora b’indashyikirwa bahoraho.

Mu cyiciro cy’abasora banini hahembwe Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa rwasoze agera kuri miliyari 30.765 Frw.

Muri iki cyiciro kandi hahembwe Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yasoze miliyari 27.861 Frw, Equity Bank yasoze 4 210 377 546 Frw, Ericsson AB yasoze 8 268 018 604 Frw na Rwanda Mountain Tea yasoze miliyari 3.423 Frw.

Mu cyiciro cy’abasora b’indashyikirwa bahoraho hahembwe Banki ya Kigali na Rusirare Jacques akaba na nyiri uruganda rukora amarangi rwa Ameki Color.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimye abasora kubera umurava bakomeje kugaragaza mu guharanira iterambere ry’igihugu cyabo, cyane cyane muri iki gihe ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19.

Yanashimye kandi Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kubera imbaraga gikomeje kugaragaza mu gukomeza gufasha abacuruzi mu bijyanye no gutanga umusoro mu gihe igihugu cyugarijwe na COVID-19.

Yasabye abacuruzi kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho na Guverinoma.

Yakomeje ati “ Abacuruzi barakangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho na Leta mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo. Twavuga nk’ikigega cyabashyiriweho kigamije kubatera inkunga muri ibi bihe, kugira ngo bagere ku bukungu buhamye.”

RRA yagaragaje kandi ko hakiri imbogamizi mu ikusanywa ry’imisoro zirimo ubwitabire mu gutanga imisoro ku mitungo itimukanwa bikiri hasi, ariko yemeza ko igiye kurushaho kongera ubukangurambaga ku buryo abagomba gutanga uyu musoro nabo bawutange.

COVID-19 yakomye mu nkokora intego ya RRA

RRA yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize itabashije gukusanyiriza uturere amafaranga yari yariyemeje kuko yakusanyije agera kuri miliyari 62.2 Frw mu gihe yateganyaga gukusanya asaga miliyari 68.2 Frw; ibi byatumye iyi ntego igerwaho ku kigero cya 90.8%

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko COVID-19 iri mu byatumye batabasha kwesa uyu muhigo bari bihaye, kuko cyatumye bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byavagamo imisoro bifunga.

Yagize ati “Nkuko mubizi icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byinshi mu gihugu cyacu ndetse no ku Isi hose ku buryo byagize ingaruka ku ikusanywa ry’imisoro n’amahoro akaba ari nayo mpamvu nyamukuru tutabashije kugera ku ntego y’umwaka wa 2019/2020. Ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi byarahagaze, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ruragabanuka ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe bitanga umusoro bigoirwaho ingaruka zikomeye ku buryo.”

Nubwo uyu mwaka w’ingengo y’imari ushize utagenze neza, Bizimana yakomeje avuga ko uwa 2020/2021 RRA yawutangiye neza ndetse ibasha kwesa umuhigo yari yihaye mu bijyanye no gukusanya imisoro.

Ati “Nishimiye kubamenyesha ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 twawutangiye neza kubera ko mu gihembwe cya mbere cyawo (Nyakanga-Nzeri) twageze ku ntego ku gipimo cya 106.1%, amafaranga twakusanyirije uturere intego twayigezeho ku gipimo cya 107.6%.”

Uku kuzamuka k’umusoro mu gihembwe cya mbere cya 2020/2021 ubuyobozi bwa RRA buvuga ko bubikesha kuba bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byari byarafunzwe mu gihe cya Guma mu rugo byarongeye gufungura.

RRA itangaza ko ikurikije uko ibintu bihagaze muri uyu mwaka izakusanya amafaranga aturutse mu misoro n’ahandi agera kuri miliyari 1 564.4 Frw, uturere tukazakusanyirizwa agera kuri miliyari 75.9 Frw.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 kiri mu byatumye batabasha kwesa umuhigo bari bihaye
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi na rwiyemezamirimo Mpundu Faustin ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Prof Shayaka Anastase yari mu bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa (wambaye ikoti) nawe yari ahari
Uwari uhagarariye Kipharma (ibumoso) n'uhagarariye KFC (iburyo) bahembwe kubera ko ibigo byabo byitabiriye uburyo bwo gusora bukoresha ikoranabuhanga
Minisitiri Soraya Hakuziyaremye nawe yari yitabiriye uyu muhango wo gushimira abasora
Minisitiri Soraya Hakuziyaremye hamwe n'abatsinze mu cyiciro cy'ibikorerwa mu Rwanda ( Made in Rwanda)
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimiye abasora bakomeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'igihugu
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali akurikirana uko umuhango wo guhemba abasora neza ugenda
Abaitabiriye uyu muhango babanje kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu
MTN Rwanda, Bralirwa, Ericsson AB na Equity Bank bahembwe nk'abasora banini bahize abandi
Minisitiri Prof Shyaka hamwe n'abasoze neza imisoro y'inzego z'ibanze muri Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro
Abanyamakuru, Sandrine Isheja na Nkusi Arthur nibo bayoboye uyu muhango

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .