00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu:Bashobora kuzinukwa ibirayi kubera igiciro gihanitse

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 August 2016 saa 04:47
Yasuwe :

Ikilo cy’ibirayi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu kigeze ku mafaranga ari hagati ya 280 na 300 Frw.Abaturage baravuga ko biteye impungenge ndetse ngo bishobora no gutuma babivaho, atari uko babyanze, ahubwo kubera ko bihenze.

Mwangange Jeanne utuye mu murenge wa Gisenyi yagize ati “Ubu ngubu kurya ibirayi bisigaye bimeze nko kurya inyama kuko ni imbonekarimwe,ibaze kuba n’abacuruzi bo hasi basigaye batinya kubirangura umuturage w’ubushobozi buke we urumva byagenda gute?

Akomeza agira ati “Igiciro kigeze ku mafaranga 300 kandi biracyazamuka kuko nta musaruro witezwe vuba ngo dutabarwe, bamwe mu bo duhuje ikibazo bafashe umwanzuro wo kuva ku birayi.”

Kayihura Felix na we yavuze ko yakundaga ibirayi bidasanzwe ariko ko agiye kubireka bitewe n’iri zamuka ry’ibiciro.

Ati "Mu kwezi gushize ikilo cy’ibirayi cyari 240 kigenda kizamuka none ubu kigeze ku mafaranga magana atatu, njye ndabona ntazabivamo nubwo nabikundaga ngiye kubireka rwose."

Abahinzi b’ibirayi kimwe n’ababigurisha bo bavuga ko izamuka ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ngorane zagaragaye mu ihinga ry’ibirayi bigatuma n’umusaruro uba muke noneho n’ubonetse bakawuhendaho ngo bagaruze ayo bashoye.

Zimwe mu ngorane bagaragaza harimo kuba igihe cy’ihinga cyabayemo imvura nyinshi, imbuto mbi bahinze ikabahombera, hakaba kandi n’ikibazo cyo kubona inyongeramusaruro kuko iyo fumbire itangwa umuhinzi abanje kwerekana icyangombwa cy’ubutaka bwe.

Hari n’abahinzi bavuga ko bagiye kuba bahagaritse guhinga ibirayi.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Ubu dusigaye duhinga kubona ifumbire bikaba ingorabahizi,kuko bisaba kwerekana igipapuro cy’ubutaka,bigatuma bahura n’ikibazo cy’igihe nabo babona imbaraga bashyizemo no kuba ibirayi byarabaye bike abaturage bakiyongera bagahitamo kuzamura igiciro.’’

Harerimana Blaise umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Ubuhinzi n’ubworozi ntiyemeranya n’abahinzi bavuga ko bahuye n’ibihe bibi by’ihinga, avuga kuzamuka kw’ibirayi ari ibisanzwe muri aya mezi kuko umusaruro uba ari muke.

Yemeza ko kuba igiciro cyarihagazeho byatewe n’imikorere y’amakusanyirizo yaje aje gukemura ibibazo abahinzi bakundaga guhura nabyo,akanasaba abahinzi kutamarira umusaruro ku masoko.

Ati “Mu karere dufite abahinzi bahinga noneho basarura bakaryoherwa n’ifaranga bakibagirwa ko bazakomeza guhinga n’ubutaha, aba bahinzi rero iyo bagiye kugura imbuto bagasanga yarazamutse ntibabyumva neza, rero turabasaba kwiteganyiriza.”
Uturere twa Rubavu na Nyabihu mu Burengerazuba ndetse na Musanze mu Majyaruguru, ni tumwe mu tugemurira igihugu umusaruro mwinshi w’ibirayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .