Rubavu: RIB yagaruje amabati yari yanyerejwe n’umukozi ushinzwe imibereho myiza

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rumaze kugaruza amabati 98 mu 103 yari agenewe kubakira abatishoboye ariko akaza kunyerezwa n’Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, urimo gukurikiranwa n’ubutabera.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Rubavu yatawe muri yombi.

Akurikiranyweho kunyereza amabati afatanyije n’uwari asanzwe ari umuzamu wayo washyiriweho kuyarinda.

Nyuma y’ibura ry’aya mabati, hatangiye urugendo rwo kuyagaruza ndetse RIB yemeje ko hari ayamaze gufatwa.

Umuvugizi wa RIB, Bahorera Dominique, yavuze ko aya mabati yafatanywe abacuruzi bari barayaguze barimo uwasanganywe 75 n’uwari ufite 23.

Yagize ati “Tumaze iminsi dukora iperereza, mu kubaza byaje kugaragara ko aya mabati yari yaragurishijwe abacuruzi batandukanye, habonetse 98 muri 103 hasigaye atanu nayo aracyashakishwa kuko iperereza rirakomeje kugira ngo n’abandi babigizemo uruhare bafatwe.’’

Amabati yabonetse yashyikirijwe Umurenge wa Rubavu mu gihe abakekwa kuyatwara bakomeje gukurikiranwa n’ubutabera.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bagirwa inama yo gukomeza gukurikirana uko inkunga igenewe abaturage ikoreshwa no gushyiraho igenzura rihoraho kuko iyo imitungo inyerejwe bisubiza inyuma iterambere ry’abo igenewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .