Rulindo: Inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’Urwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi araramo abahungu mu Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC Murambi riherereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi.

Ibyo abo banyeshuri bararagaho n’ibindi bikoresho byari muri iryo cumbi byahiye birakongoka.

Iyi nkongi y’umuriro yadukiriye aya macumbi yararagamo abanyeshuri b’abahungu 127 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2019 mu masaha ya saa yine za mu gitondo.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi y’umuriro, hakaba hakiri gukorwa iperereza.

Yagize ati “Icyateye iyi nkongi y’umuriro kugeza ubu ntabwo kiramenyekana haracyakorwa iperereza, tukaba turi mu nama zitandukanye kugira ngo turebe icyo dukora aba bana bakomeze ibizamini.”

Nta munyeshuri waburiye ubuzima muri iyi nkongi y’umuriro uretse ibikoresho by’abanyeshuri nka matola n’ibindi byari biri mu macumbi byakongotse.

Inzego zishinzwe kuzimya inkongi zahise zitabara zikumira ko iyo nkongi yakwadukira izindi nyubako.

Bivugwa ko ari ubwa kabiri uru Rwunge rw’Amashuri rwa APAPEC rwibasirwa n’inkongi y’umuriro.

Uretse amacumbi y'abahungu n'ibikoresho byabo, nta wakomerekeye muri iyi mpanuka
Inzego z'umutekano zishinzwe kuzimya inkongi zahise zihagoboka
Inkongi yibasiye aya macumbi mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza