00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwezamenyo: Hatahuwe umurambo w’umusore watawe muri ruhurura

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 March 2017 saa 11:08
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe, mu Murenge wa Rwezamenyo hatahuwe umurambo w’umusore utaramenyekana imyirondoro wari watawe muri ruhurura.

Iyi ruhurura iherereye hafi y’ahakunze guhagarara imodoka zitwara abagenzi bagana mu Miduha munsi y’ishuri rya Saint Joseph, mu Kagari ka Kabuguru II, ahakunze kuba abajura n’abagizi ba nabi batega abantu mu masaha y’ijoro.

Ni umusore uri mu igero cy’imyaka 19 y’amavuko, wari wambaye ikabutura y’umutuku n’umupira w’ubururu, bigaragara ko yakomerekejwe mu mutwe.

Umurambo wa Nyakwigendera wagaragaye ifite igikomere mu musaya, ibi bikaba byatumye bamwe bacyeka ko yaba yishwe.

Ubwo Umunyamakuru yakoraga iyi nkuru, Polisi yari imaze gutwara umurambo iwujyana mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabwiye IGIHE ko polisi itari yamenya imyirondoro y’uwo musore.

Yagize ati “ Kugeza ubu ntitwari twamenya amazina ye n’imyaka ye ariko polisi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ibijyanye n’imyirondoro ye n’icyateye urupfu rwe.”

Agace katahuwemo umurambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .