00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sindagura, ariko Umunyamerika nashaka kurwana azatsindwa- Tito Rutaremara ku ntambara yo muri Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 July 2026 saa 10:31
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yagaragaje ko urebye imyitwarire ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’intambara yo muri Iran, asa n’umuntu wabuze icyo afata n’icyo areka. Yashimangiye kandi ko Amerika niyinjira ku butaka bwa Iran, izatsindwa.

Ku wa 28 Gashyantare 2026 ni bwo Ingabo za Amerika zifatanyije n’iza Israel zagabye ibitero simusiga kuri Iran, ndetse mu minsi yabyo ya mbere bihitana Abayobozi benshi bo muri Iran haba ab’ingabo ndetse n’abapolitike barimo n’uwari Umuyobozi w’Ikirenga, Ali Khamenei.

Ubwo Trump yatangazaga ibi bitero, yavuze ko intego nyamukuru ari ugukuraho ubutegetsi bw’igitugu no guhagarika umugambi wa Iran wo gukora intwaro za nucléaire no gutera inkunga imitwe y’abarwanyi ikorera mu Burasirazuba bwo Hagati. Yavuze ko iyi ntambara yagombaga kumara iminsi mike cyane, none hafi amezi arindwi arashize.

Mu butumwa Tito Rutaremara yashyize hanze ku wa 16 Nyakanga 2026, yagaragaje ko ubukana bukomeye iki gitero cyari gifite mu minsi ya mbere, bwari mu murongo wo gutuma Iran imanika amaboko.

Ati “Barakomeza barasa Iran kugira ngo bagere igihe Iran imanikiye amaboko ngo ivuge ko yatsinzwe; yavuga ko yatsinzwe Trump na Netanyahu bagahindura ubutegetsi; bakishyiriraho abayobozi bumvira Trump na Netanyahu muri Iran.”

Yakomeje avuga ko Trump na Netanyahu batunguwe n’icyemezo gikomeye Iran yafashe cyo kwirwanaho.

Ati “Icyaje gutungura Israel na Amerika ni uko Iran aho kumanika amaboko yarashe za missile kuri Israel n’ibigo by’ingabo za Amerika biri mu bihugu by’abarabu. Iran rero iba yihagazeho.”

Nyuma y’iminsi mike iyi ntambara itangiye, Iran yafashe icyemezo cyo gufunga umuhora wa Hormuz wanyuzwagamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi. Ni icyemezo Rutaremara ashimangira ko kigamije kubabaza Amerika.

Ati “Iran iritegereza ibona ko kubabaza Amerika ari ugukora ku bukungu bwabo; maze Iran ifunga umuhora wa Hormuz ucamo petelori, amafumbire n’ibindi bakoresha mu nganda. Maze abacuruzi b’Abanyamerika na Israel n’abandi bo mu Burayi na Aziya n’Isi yose, barasakuza bati Trump na Netanyahu ni mwe mwazanye iyi ntambara itangiye kuduteza ubukene nyabuneka nimuyihagarike. Trump na Netanyahu babona ko nibahagarika iyi ntambara bazaba batsinzwe.”

Tito Rutaremara agaragaza ko nyuma yo gushyirwa ku gitutu, Netanyahu yahise ahindura umuvuno, ibitero bya Israel abyerekeza muri Liban, aho avuga ko ari kurwanya umutwe wa Hezbollah.

Trump we ngo yahise afata icyemezo cyo gufunga ibyambu bya Iran, agamije guhungabanya ubukungu bwayo n’ubw’u Bushinwa.

Ati “Netanyahu abonye ibyo, intambara ya Iran arayireka ajya kwirasira Abarabu ba Liban, Trump mu buhanga bwe bwinshi ati nanjye reka mfunge umuhora wa Hormuz maze peteroli yajyaga mu Bushinwa no mu Buyapani n’ahandi bihagarare. Trump ntiyamenya ko akoze ishyano maze Isi yose irasakuza bati Trump adukozeho, Isi iti Trump nahagarike iyi ntambara.”

Ku wa 17 Kamena 2026, Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’amahoro agizwe n’ingingo 14. Mu by’ibanze byagombaga gukorwa harimo guhagarika imirwano no gufungura umuhora wa Hormuz.

Tito Rutaremara asanga aya masezerano yarahuye n’inzitizi z’uko Trump yinjiye mu biganiro ashaka gutegeka Iran.

Ati “Trump mu bwirasi bwe aha Iran amabwiriza yo gukora nk’aho Iran yatsinzwe kandi itatsinzwe, Iran iranga ibiciro birakomeza birazamuka, Isi iti Trump hagarika intambara, Trump yemera ibyo Iran yasabaga, ndetse barabisinyira maze ibiciro biramanuka, Isi iriruhutsa, ariko Trump si byo yari afite mu mutwe.”

Aka gahenge ku mpande zombi ntikatinze biturutse ku mato yarashwe akoresha umuhora wa Hormuz, Trump abishinja Iran.

Amakuru yizewe ahamya ko Iran yarashe ubu bwato kuko bwari butangiye gukoresha inzira nshya inyura ku nkombe za Oman, kugira ngo Iran itabona uko igenzura ibikorwa byo mu muhora wa Hormuz.

Rutaremara ati “Trump kugira ngo agaragaze ko yivanye mu ntambara adatsinzwe, yerekane ko kandi Iran itazagira ijambo rya nyuma kuri Hormuz yonyine, Trump ashaka inzira muri uwo muhora wa Hormuz izenguruka Oman. Babwira ubwato bw’inshuti zabo kunyura muri iyo nzira yakozwe na Trump maze Iran irayarasa; maze Amerika igira umujinya irasa ibisasu kuri Iran.”

“Trump yongera kubwira amato kongera kunyura kuri icyo gice cyegereye Oman, Iran na bwo irongera irasa ubu bwato, Trump agira umujinya arongera arasa ibisasu byinshi kuri Iran, Trump yongeye kubwira ubwato ngo bagende, bose bagira ubwoba bati ntabwo twakwiyahura. Ubu rero umuhora wa Hormuz urafunze 100 /100.”

Tito Rutaremara avuga ko hari uburyo bubiri iyi ntambara ishobora kurangiramo, aho “Imwe yoroshye ariko Trump adashaka na busa ni uguhambira utwe agataha muri Amerika agasa n’aho atsinzwe. Iya kabiri iri na yo igoye cyane, ari na yo Trump yifuza ariko imukomereye ni ukurasa igice cya Iran cyegereye igice cya Hormuz bagashwanyaguza akantu kose gahari, barangiza bakambutsa abasirikare bakajya kuhafata Trump akivuga ati ndi umugabo nafunguye Hormuz.”

Mu gihe iyi ntambara yabaho, Tito Rutaremara avuga ko abasirikare ba Iran bashobora gutsinda Amerika kuko bafite impamvu barwanira.

Ati “Isi yose izi ko umusirikare wa Iran azatsinda uwa Amerika, kuko umusirikare wa Iran afite impamvu arwanira (kurengera igihugu cye) uwa Amerika nta mpamvu (igihugu cye nticyatewe). Sindagura ariko Umunyamerika nashaka kurwana azatsindwa nk’uko yatsinzwe ahandi hose nka Vietnam, Afghanistan n’ahandi.”

Tito Rutaremara atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize Trump yabajijwe niba igihugu cye gifite gahunda yo kohereza abasirikare ku butaka bwa Iran. Mu gusubiza yavuze ko atahakana burundu ko koherezayo abasirikare bidashoboka, ariko ashimangira ko nibiba ngombwa hari abandi bazagera muri Iran, aho kuba abasirikare ba Amerika.

Tito Rutaremara asanga Trump yarabuze icyo afata n’icyo areka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages