Tom Close n’umugore we bemeye kurera umwana w’ibyumweru bitatu watoraguwe i Nyagatare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kamena 2019 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close mu buhanzi, yakoze igikorwa cyashimwe na benshi cyo kwemera kurera uruhinja bivugwa ko rufite ibyumweru bitatu rwatoraguwe i Nyagatare ku muhanda.

Inkuru y’uko Tom Close yafashe uyu mwana w’umuhungu akiyemeza kumurera, yamenyekanye kuri uyu wa Kane ubwo ifoto ye n’umugore we Tricia Niyonshuti yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga bateruye urwo ruhinja.

Amakuru agera kuri IGIHE aturuka mu bantu ba hafi b’uyu muryango, avuga ko Tom Close aherutse kubwirwa ko hari umwana watoraguwe ku muhanda i Nyagatare ariko ko ababyeyi be batazwi.

Bigendanye n’icyifuzo yari amaranye igihe cyo kuzashaka umwana arera, ngo yahise afata inzira ajyayo, ahageze abwirwa ko umubyeyi w’uwo mwana yabonetse.

Nyuma y’iminsi mike, ngo hongeye gutoragurwa undi mwana, abimenya abibwiwe n’umwe mu baganga niko guhita yerekeza i Nyagatare yiyemeza kumurera.

Abantu benshi bashimye iki gikorwa cy’ubutwari cyakozwe n’uyu muhanzi uherutse no gushingwa Ishami rishinzwe ibyo gukusanya amaraso mu Mujyi wa Kigali mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bavuga ko ari ntagereranwa.

Uwitwa Kim Kamasa yifashishije urukuta rwa Twitter maze yandika agira ati “Umuhanzi Tom Close, yiyemeje kurera umwana w’ibyumweru bitatu watawe agatoragurwa ku muhanda i Nyagatare mu minsi ishize. Mbega igikorwa ntagerenywa!”

Undi witwa Daniel Gahamanyi yagize ati "Imana yonyine iguhembe pe. Mbuze icyo ndenzaho muvandimwe, ni urugero rwiza."

Naho Sylidio Sebuharara yagize ati "Ubumuntu mu bantu, uzamutoze gukunda gutekereza no kubabarira, ubundi Imana izakuzurize ibyo ukora."

Ubwo twakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Tom Close ku murongo wa telefoni ntibyadukundira kuko atitabaga, mu gihe iy’umugore we itari ku murongo.

Tom Close yashyingiranywe na Niyonshuti Ange Tricia imbere y’Imana ku itariki 30 Ugushyingo 2013 mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne ruherereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Bafitanye abana babiri barimo mukobwa w’imfura bise Ineza Ella wavutse ku wa 16 Kanama 2014, akurikirwa n’umuhungu witwa Elan wavutse tariki 25 Kamena 2017.

Tom Close n'umugore we biyemeje kurera umwana uherutse gutoragurwa ku muhanda i Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .