Muri Kanama 2021 ni bwo Gicumbi FC yari imaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere yatangaje Eric “Congolais” nk’umukinnyi wayo mushya.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira izamu yasinye imyaka ibiri, yemererwa guhabwa miliyoni 1 Frw.
Eric “Congolais” avuga ko nyuma yo kubona ko ayo masezerano atubahirijwe, yafashe umwanzuro wo kurega Gicumbi FC muri Ferwafa.
Mu ibaruwa yandikiye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago yasabye kurenganurwa kuko yagerageje kuganiriza ubuyobozi bw’ikipe ku birebana n’amafaranga yagombaga guhabwa agurwa ariko ntibyagira icyo bitanga.
Yagize ati “Amasezerano avuga ko bagombaga kumpa miliyoni 1 Frw nkabakinira imyaka ibiri, ariko umwaka umwe warangiye ntayo bampaye. Nagerageje kubasaba ko nahabwa ibaruwa inyemerera kugenda (Release Letter) ariko ntayo nigeze mpabwa.’’
“Bambwira ko bafite uburenganzira bwo kungumana kandi ntibankinishe. Ndifuza ko dusesa amasezerano kuko ibyo bangombaga batabimpaye.”
Nubwo Tuyishimire Eric avuga ibi ariko ubuyobozi bwa Gicumbi FC bwo buvuga ko impamvu nyamukuru yateye ibibazo byose atari amafaranga, ahubwo ari ikibazo cy’imyitwarire ye.
Umuyobozi wa Gicumbi FC, Shumbusho Asuman, yabwiye IGIHE ko “Eric Congolais” amaze iminsi amwandikira amusaba uburenganzira bwo kumurekura akagenda.
Yakomeje ati “Ariko ni umukinnyi ufite ikibazo cy’imyitwarire. Muzi nk’umukinnyi wagiye akamena ibirahure by’aho abandi bana bari (locale), imbabazi namugiriye n’uko byagenze arabizi. Ubundi rero ashobora kuba ari mu bihano by’imyitwarire agashaka kubisanisha n’ibibazo by’imyitwarire.”
Yavuze ko ibyo uyu mukinnyi yangije agomba kubibazwa ndetse akabyishyura. Ati “Niba hari ibyo Congolais agomba Ikipe ya Gicumbi, cyane nk’ibyo yangije ashobora kuba yarabifatiriweho ku birebana n’ibyo yita recruitement kandi agomba kubiryozwa.”
Shumbusho yavuze ko bazi neza ko uyu mukinnyi yabareze muri Ferwafa ariko bategereje ko abanyamategeko b’iri shyirahamwe bazafata umwanzuro ukwiye.
Tuyishimire Eric yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sport FC, Mukura VS, Gorilla FC. Muri aya makipe yanyuzemo yose yakunze kuvugwaho kugira imyitwarire idahwitse.
Ikipe ya Gicumbi FC yasoje shampiyona y’umwaka ushize ya 2021/2022, iri ku mwanya wa nyuma [16] bituma imanuka mu cyiciro cya kabiri. Yatsinze imikino ibiri gusa mu mikino 30 yasoje ifite amanota 18.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!