Ku wa 19 Ukuboza 2023 ni bwo urukiko rwahamije Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku ngufu mu gihe Pierre Basabose we yahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2023, Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano abaregwa nyuma y’uko Urukiko rubahamije ibyaha bwari bubakurikiranyeho.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yasabye Urukiko rwa Rubanda guhanisha Twahirwa igifungo cya burundu n’aho Pierre Basabose agahanishwa igifungo cy’imyaka 25 ariko urukiko rukazagena igihano rushingiye ku biteganywa n’amategeko.
Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko kuri Basabose urukiko rushobora gushingira ku buzima bwe mu kugena igihano akaba yanahanishwa gufungirwa iwe mu rugo iwe.
Umunyamategeko wunganira Twahirwa mu mategeko Me Vincent Lurquin yasabye urukiko ko rwaca inkoni izamba umukiliya we akagabanyirizwa igihano.
Ubusanzwe icyemezo cy’Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi ntikijuririrwa ariko bishoboka gusa iyo habayeho habayeho kunyuranya n’inzira y’imitangire y’ibihano cyangwa gukoresha nabi amategeko yateganyijwe ku byaha runaka.
Iyo izo nenge zabonetse uregwa ashobora kwitabaza Urukiko rusesa imanza rwo mu Bubiligi.
Biteganyijwe ko abaregwa nibamara kuvuga ku bihano basabiwe, Urukiko rwiherera rukagena igihano bagomba guhanishwa rugendeye ku byaha bibahama.
Basabose yavutse mu 1947, yabaye umushoferi wa Col. Elie Sagatwa ndetse wari muramu wa Perezida Habyarimana yatawe muri yombi mu 2020 nyuma y’imyaka myinshi yidegembya.
Bivugwa ko yavuye mu Rwanda mu 1994 agahungira muri Zaïre aho yavuye yerekeza mu Bubiligi anyuze mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Kazakhstan n’u Budage biza kurangira ageze mu Bubiligi.
Twahirwa Séraphin akomoka mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi akaba yarabaye n’umukozi wa Minisiteri y’Imirimo ya Leta (Minitrape). Yabaye Umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!