U Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ibikoresho by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Yanditswe na Habimana James
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu birebana n’ubucuruzi mu bihugu birimo Uganda n’u Rwanda, Dolar Popat, yatangaje ko iki gihugu cyiteguye gufasha u Rwanda kuba ahantu hakorerwa ibikoresho bikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri aka karere.

Kuva tariki 28-29 uku kwezi, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yahuje abashoramari, inzobere n’abandi bakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika yo hagati n’Iburasirazuba.

Iyi nama yahuje ibihugu bigera kuri 42 itegurwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) ku bufatanye n’Ikigo kizobereye ibyo gutegura no gukurikirana inama muri Afurika cyitwa Spintelligent SA.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe harimo ko ibihugu byinshi bya Afurika bigikora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa gakondo, ibintu bituma nta musaruro bihagirira.

Dolar Popat avuga ko iki ari ikibazo kiri mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane utaretse n’u Rwanda, kuko usanga abahakora uyu mwuga bagikoresha ikoranabuhanga ryo mu myaka 30 ishize.

Uyu muyobozi kandi avuga ko kugeza ubu usanga 90% by’amabuye y’agaciro mu Rwanda, akiri munsi y’ubutaka.

Agira ati “u Bwongereza ni igicumbi cy’inganda zikora ibikoresho birimo imashini zikomeye zikoreshwa muri uyu murimo, hari amahirwe yo gufasha icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba ahantu hakorerwa ibikoresho bikoreshwa muri ubu bucukuzi mu karere.”

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda nk’uko twabyumvise, rufite umutungo kamere mwinshi kandi hari ishoramari rimeze neza, bikozwe neza kurusha uyu mutungo wafasha mu iterambere ry’igihugu n’akarere muri rusange, kugeza ubu 90% by’umutungo w’amabuye y’agaciro ntabwo urakoreshwa, kandi ibigo byinshi bikora ubu bucukuzi biracyakoresha ikoranabuhanga ryo mu myaka 30 ishize, gufatanya rero ni ngombwa.”

Dolar avuga ko Umurwa Mukuru w’u Bwongereza, Londres, ushobora kuba irembo ry’ishoramari ku Isi ushyizemo n’umugabane wa Afurika.

Yakomeje avuga ko inama ya Commonwealth izabera mu Rwanda umwaka utaha, izaba inzira ikomeye ku ishoramari mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Imibare iheruka yerekana ko inyungu iva mu bucukuzi yavuye kuri miliyoni 149.1$ mu 2015 ikagera kuri miliyoni 166$ mu 2016/2017 na miliyoni 373$ mu 2017/2018, bituma uru rwego ruba urwa kabiri mu kwinjiriza u Rwanda amadevize menshi, inyuma y’ubukerarugendo.

Kubera amahirwe agaragara munsi y’ubutaka bw’u Rwanda n’ishoramari rikomeje kongerwamo, ubu intego yarahanitswe kuko hitezwe miliyoni 800$ mu 2020 ndetse mu 2024 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukazaba bugeze kuri miliyari 1.5$.

Amabuye menshi u Rwanda rutunganya ni Gasegereti, Coltan na Wolfram ndetse hari ibice bitandukanye bicukurwamo zahabu nko muri Miyove na Kinyami mu Karere ka Gicumbi, hakaba amabengeza n’andi mabuye nayo akeneye ishoramari.

Akarere ka Rutsiro ni ko usanga kabonekamo amabuye y’agaciro ku bwinshi. Nibura buri kwezi kabona umusaruro w’amabuye y’agaciro ari hagati ya toni 80-90 zirimo wolfram ingana na 25 ku ijana na gasegereti na coltan bisaga 60%.

Raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yerekanye ko mu 2017 mu Bwongereza haturutse ishoramari rya miliyoni 203.1 z’amadolari ya Amerika, bukaba igihugu cya kabiri cyaturutsemo irinini, nyuma ya Portugal yavuyemo miliyoni 398.7 $.

Uretse ubucuruzi, u Bwongereza ni igihugu gitera inkunga nini u Rwanda, kikayinyuza mu ngengo y’imari haharanirwa iterambere.

Muri Nyakanga 2018, bubinyujije mu Kigega cy’Ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga, DFID, bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu iterambere.

Arimo ibice bibiri, icya miliyoni 64 z’ama-pound (miliyari 69 Frw) yashyizwe mu ngengo y’imari ya 2017/18 n’izindi miliyoni 62 £ ( miliyari 67 Frw) azakoreshwa mu ngengo y’imari ya 2018/19.

Dolar Popat avuga ko u Bwongereza bwiteguye gufasha kuba ahantu hakorerwa ibikoresho byo mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza