U Rwanda mu bihugu bizahabwa kuri miliyoni 195.8$ za Banki y’Isi mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2020 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, biri mu bizahabwa inkunga na Banki y’Isi, yagenewe gufasha ibihugu bikennye mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Banki y’Isi yatangaje ko hari miliyoni 195.8 z’amadolari yo gufasha muri ibi bihe by’icyorezo azahabwa ibihugu 64 bikennye ariko bibarizwa mu kigega cyayo cy’iterambere mpuzamahanga IDA.

Iyi nkunga iziyongera kuri miliyari 1.74$ Banki y’Isi yagabanyije Kenya, Ethiopia, Uganda, Somalia n’u Rwanda mu mezi atatu ashize nk’inguzanyo ndetse andi atangwa nk’inkunga mu kurwanya Coronavirus, gushyigikira ingengo y’imari ndetse no kurwanya inzige.

The East African yatangaje ko Banki y’Isi izatangira guha ibihugu iyi nkunga nyuma yo kwakira ubusabe bwabyo no kugaragaza aho izashyirwa.

Banki y’Isi yanditse ku rubuga rwayo ko iyi nkunga izatangwa hagendewe ku mubare w’abaturage ba buri gihugu ndetse n’umubare w’abanduye gifite, aho hazatangwa guhera kuri miliyoni 1$ kugeza kuri miliyoni 15$ kuri buri gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rwakiriye miliyoni 114.25$ rwahawe na Banki y’Isi yo kurufasha guhangana na Coronavirus. Ethiopia yakiriye miliyoni $145.6 yo kurwanya Coronavirus, guhangana n’amapfa n’inzige.

Iyi nkunga itanzwe yaba isanze iyo ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyahaye u Rwanda inguzanyo yihutirwa ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika zizarufasha guhangana n’icyorezo cya COVID 19 cyibasiye Isi yose.

Muri Werurwe uyu mwaka, Banki y’Isi yari yanatangaje ko igiye gutanga miliyari 12 z’amadolari yo gufasha ibihugu mu bijyanye n’ubuzima no guhangana n’ihungabana ry’ubukungu.

Perezida wa Banki y’Isi, David Malpass, yatangaje ko iyi nkunga izafasha ibihugu guhangana na Coronavirus, hatangwa ibikoresho byo gupima, gushyiraho ahantu hagenewe gushyirwa abanduye n’ibindi.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 370 banduye, 256 barayikize mu gihe 113 bakitabwaho n’abaganga naho umwe yitabye Imana.

Abantu 370 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .