U Rwanda na Équateur byatangije ubufatanye mu by’amahoro n’umutekano

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 Ukwakira 2019 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Équateur byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije kongera imbaraga no gushyiraho uburyo buhamye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mpuzamahanga hagati y’ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 21 Ukwakira 2019 n’abahagarariye ibihugu byombi mu Muryango w’Abibumbye.

Ibiro bya Ambasade ya Équateur mu Muryango w’Abibumbye byanditse ku rukuta rwabyo rwa Twitter ko ‘iyi ari intambwe izagira uruhare mu gushimangira ubufatanye no gusangira inyungu zabwo hagati y’ibihugu byombi’.

Iti “U Rwanda ni igihugu mu myaka 25 ishize rwakoze ibishoboka mu kubaka umuryango n’ubukungu bihamye, bifatiye runini Akarere ka Afurika.”

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye byanditse ku rukuta rwa Twitter ko kubaka ubufatanye na Équateur ari amahirwe akomeye kandi rwiteguye gukora ibishoboka byose ngo umubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ugere ku rwego rushimishije’.

Ubwo ba Ambasaderi ku mpande zombi bashyiraga umukono ku masezerano
U Rwanda na Équateur byatangije ubufatanye mu by’amahaoro n’umutekano
Abahagarariye ibihugu byombi mu muryango w'Abibumbye biyemeje gushimangira ubufatanye
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 21 Ukwakira 2019 n’abahagarariye ibihugu byombi mu Muryango w’Abibumbye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .